Menya Ibyemezo By’Inama Nkuru Y’Ubucamanza Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Perezida w'Urukiko rw'ikirenga Madamu Domitillle Mukantaganzwa.

Inama nkuru y’ubucamanza yateranye kuri uyu wa Gatatu italiki 30, Nzeri, 2026 yashyize abacamanza mu nkiko zo hirya no hino mu gihugu, ifata n’indi myanzuro igaragazwa mu bikurikira:

Yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Ibyemezo byafashwe:

  1. Yemeje ibyemezo byari byafashwe by’agateganyo na Biro y’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
  2. Yashyize abacamanza n’abanditsi b’inkiko mu myanya itari ifite abayirimo, yimura bamwe mu babisabye n’abandi mu nyungu z’akazi.
  3. Yimuye Abaperezida b’Inkiko Zisumbuye mu buryo bukurikira:

1) NKUNDAKOZERA Jean Marie Vianney wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa HUYE yimuriwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa RUBAVU;

2) TWAGIRUMWAMI MUPENDA Martin wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa

GICUMBI yimuriwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa HUYE;

3) MUREBWAYIRE IMANZI Alphonsine wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa

GASABO yimuriwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa GICUMBI;

4) MUSABYIMANA Valens wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa RUBAVU yimuriwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa GASABO.

  1. Yimuye Abaperezida b’Inkiko z’ibanze mu buryo bukurikira:

1) NYINAWUMUKIZA Furaha wari Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa NYARUBUYE

yimuriwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa SAKE;

2) NZATEGEREZA Leonard wari Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa KAGANO yimuriwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa BYUMBA

  1. Yashyizeho Abaperezida b’Inkiko z’Ibanze bashya mu buryo bukurikira:

1) UMUTESI Sonia wari umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa NGOMA yagizwe

Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa KAMEMBE;

2) KAGAME Faustin wari umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa NYARUGENGE

yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa KAGANO;

3) NTEZIMANA Théophile wari umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa KICUKIRO yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa NYARUBUYE.

  1. Yazamuye mu ntera ntambike abacamanza n’abakozi b’inkiko bari bagejeje igihe mu mwaka w’ubucamanza wa 2025-2026.
  2. Yemeje ko MUNYANGERI NGANGO Innocent wahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire na NDINDA NGANGO Julien wahoze ari umucamanza w’Urukiko Rukuru, bombi bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahabwa Izina ry’icyubahiro.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *