Mussa Sindayigaya Yatorewe Kuba Mufti W’u Rwanda

Sheikh Mussa Sindayigaya niwe watorewe kuba Mufti w’u Rwanda umwanya wari utegerejwe na benshi ngo abantu bamenye ubaye Mufti W’u Rwanda usimbuye Sheikh Salim Hitimana.

Habanje gutorwa abayobozi baza Komisiyo zitandukanye.

Iy’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda izayoborwa na Sheikh Bakera Ally akaba yari asanzwe kuri uwo mwanya.

Komisiyo y’Imari n’Igenamigambi muri mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda izayoborwa na Bicahaga Hamidu wari unasanzwe kuri uwo mwanya naho Issa Byarugaba yatorewe kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere n’amategeko.

- Advertisement -

Murenzi Abdallah niwe watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubugenzuzi (Audit) mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda akaba yungirijwe na Nshuti Khalid.

Habanje kandi kuba amatora y’abagize ibyiciro byihariye birimo abafite ubumuga, urubyiruko, uhagarariye Abayislamukazi n’uhagarariye abikorera.

Ubuyobozi by’Umuryango w’Abasilamu butangaza ko amatora yakozwe mu bwisanzure.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version