Hari Gahunda Yo Gukundisha Abanyarwanda Kurya Ingurube

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hari ubukangurambaga buteganywa kuzakorwa kugira ngo Abanyarwanda bumve ko kurya inyama z’ingurube nta kizira kirimo. Ni umukoro uzagendana no kongera amabagiro, kongera ubwinshi bwazo no kuzishakira ibiryo bihagije.

Iby’ubu bukangurambaga byatangarijwe mu nama yahuje aborozi b’ingurube bihurije mu rugaga rwabo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubworozi.

Umwe mu borozi b’ingurube ukorera mu Karere ka Gicumbi witwa Ndayambaje Alexis akaba umunyamabanga w’ ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda avuga ko imwe mu mbogamizi bafite nk’aborozi b’ingurube ari ibiryo bihenze.

Ndayambaje avuga ko ahaboneka ibiryo by’ingurube ari hake bityo ko kubibona bigoye.

Bigize kuba ari bike kandi bikanaboneka hake.

Avuga ko umubare w’ingurube zo mu Rwanda utari muke cyane, ahubwo ngo no kubona isoko ry’umusaruro w’izihari nabyo ntibyoroshye.

Uyu mworozi avuga ko icyo bahatanira ari ukubona abakiliya imbere mu Rwanda n’ubwo hari izigurishwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ahandi.

Ati: “ Iyaba twabonaga uko tuzitunganyiriza inaha mu Rwanda zikajya hanze zitunganyije byatuma twunguka cyane.”

Ibi biterwa n’uko amabagiro akiri make bityo ko nayo akenewe kongerwa kugira ngo umusaruro wabonetse ubagirwe mu Rwanda.

Ndayambaje avuga ko Abanyarwanda benshi bakwiye gushishikarira kurya ingurube bityo ntibe iyo mu kabari gusa.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ndorimana Jean Claude avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gutunganya inyama z’ingurube kugira ngo zigire ireme ku rwego rwemewe n’abahanga mu mirire.

Aborozi b’ingurube bahuye bigira hamwe uko inyama yayo yakundishwa abaturage

Ndorimana avuga ko Leta y’u Rwanda iri gukorana n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, ENABEL, gifasha u Rwanda muri uru rwego rwo kuzamura umusaruro w’inyama z’ingurube.

Iki kigo gifatanya n’u Rwanda mu mushinga bita PRISM(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets). umwiburungushure).

Gikorana n’u Rwanda mu rwego rwo kongera ubwinshi bw’amabagiro y’ingurube.

Uyu muyobozi avuga ko intego ari uko Abanyarwanda bakangukira kumva ko kurya ingurube ‘atari ukurya umwanda’ ahubwo ari ukurya inyama nzima, yasimbura iy’inka, ihene cyangwa inkono n’ubwo nazo zitaribwa na benshi.

Ndorimana avuga ko hari gahunda yo kwigisha abaturage uko inyama y’ingurube itegurwa kuko ‘idategurwa nk’izindi’.

Ati: “ Inyama y’ingurube igira amavuta menshi, ni ngombwa ko ubanza ukayavanamo noneho ukabona kuyitegura washaka ukongera ukayikaranga. Bisaba ko abantu babihugurwamo.”

Ku byerekeye ikiguzi cy’ibiryo by’amatungo, Jean Claude Ndorimana avuga ko muri rusange ibiryo byose by’amatungo bihenze.

Jean Claude Ndorimana

Byaba iby’inka, inkoko, ingurube… byose birahenze.

Impamvu ituma ibiryo by’amatungo bihenda ni uko 60% byabyo biba igizwe n’ibigori kandi ibigori n’abantu barabikenera.

Avuga ko iyo ari imwe mu mpamvu zituma n’amatungo abibura.

Umuvuno wo kugira ngo iki kibazo gikemuke ni ugukorana n’inganda zitunganya umusaruro kugira ngo habeho no gusagurira amatungo ibyo arya.

Umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda y’aborora ingurube Jean Claude Shirimpumu avuga ko aborozi b’ingurube bafite ibibazo byinshi birimo n’uko inyinshi mu ngurube ziri mu Rwanda ari iza gakondo.

Aherutse kubwira Taarifa ko we na bagenzi be bafite intego yo kuvugurura icyororo, bakazana mu Rwanda ingurube zifite amaraso meza 100% ashobora guhangana n’indwara kandi akabyara ibyana byinshi.

Jean Claude Shirimpumu

Ashima ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutera intanga nziza mu ngurube nyarwanda kugira ngo zizabyare ingurube zimeze neza.

Ni igikorwa gifata igihe kuzageza ubwo umworozi azavugurura mu buryo bwuzuye icyororo cy’ingurube ze.

Ku byerekeye ibiryo byazo, Shirimpumu avuga ko ‘koko’ bihenze kubera ko n’ingurube ari indyabyose.

Ibyo bituma ingurube zisaranganya n’abantu ibiribwa biri ku isoko cyangwa mu murima.

Icyakora ashima Guverinoma y’u Rwanda ko yongereye inganda zikora ibiryo by’amatungo muri rusange n’iby’ingurube by’umwihariko.

Mu Rwanda hari inganda 10 zikora ibiryo by’amatungo.

Bivuze ko n’ubwo ibyo biryo bihenze, ariko ubishatse abisanga ku isoko bihari.

Jean Claude Shirimpumu avuga ko imwe mu mpamvu zituma  inyama z’ingurube zidakunze gutunganyirizwa mu bikoni bya benshi, ari uko umuco wazisize icyasha.

Nawe avuga ko hagomba kubaho ubukangurambaga bw’uko inyama y’ingurube nta haramu irimo ku muntu utari Umuyisilamu kuko ari inyama iribwa na benshi ku isi.

Uretse kuba iribwa na benshi, inyama y’ingurube iboneka vuba ugereranyije n’igihe bisaba izindi nyama.

Inyama y’ingurube kandi ngo ishobora gutunganywa mu buryo 20, bityo Shirimpumu akavuga ko abantu bakwiye kurekera aho kuyifata nk’inyama yo gukaranga ku gikarayi gusa ahubwo bakiga n’ubundi buryo bwo kuyitunganya.

Ingurube ziba zigomba kororwa neza kugira ngo zizavemo icyororo cyiza

Imibare yerekana ko mu Rwanda hari ingurube zigera kuri miliyoni 1,700.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version