Bafashwe Biba Imiti Kwa Muganga

Abantu bane bafatiwe mu cyuho biba imiti mu bitaro by’ahitwa Murang’a, aho hakaba ari muri Kenya. Polisi yasanze bari bamaze gupakira imiti ifite agaciro Miliyoni  Sh1.5.

Yasanze bari bamaze gushyira mu modoka amakarito 12 bayajyanye kuyagurisha ku wundi mucuruzi ufite ivuriro rye.

Umuyobozi wa Polisi mu gace bafatiwemo witwa Ali Nuno yavuze ko abafashwe bazashyikirizwa ubutabera mu gihe kitarambiranye.

Avuga ko hari amakuru bari bamaze iminsi bakira avuga ko hari imiti yibwa kuri ibyo bitaro.

- Kwmamaza -

Ubuyobozi bwa Polisi  mu gace byakorewemo bwashimye ukuntu amakuru yatanzwe kugeza ubwo abo bantu bafatwa.

Umuyobozi w’ibitaro byabereyemo witwa Dr Kang’ata  avuga ko kuba abakoze bariya baragashwe byagizwemo uruhare n’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, hari abakozi ba biriya bitaro bavugwaho kugira uruhare muri buriya bujura.

The Nation yanditse ko umwe mu bakora muri kiriya kigo yiruhukije ubwo yumvaga ko hari abantu bafatiwe muri buriya bujura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version