Mwitegure HOWO Zikoresha Amashanyarazi

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ikamyo ya Howo.

Niba nta gihindutse mu mwaka wa 2027 mu Rwanda hazatangira guteranyirizwa amakamyo yitwa Howo akoresha amashanyarazi.

Ikigo cy’Abashinwa kitwa Asia Machinary Rwanda Vehicles kiri mu mushinga wo kubigenza gutyo no gutangiza uruganda rukora amakamyo nk’ayo ariko akoresha mazutu.

Umunyarwanda uyobora ishami ry’iki kigo mu Rwanda witwa Francis Ruzagiriza niwe uherutse kubitangariza mu musangiro wahuje icyo kigo n’abafatanyabikorwa bacyo wabaye mu mpera z’Icyumweru gishize hari italiki 26, Kamena, 2026.

Ni umusangiro wazihirijwemo imyaka 10 Ikigo Asia Machinery Rwanda Vehicles kimaze gikorera mu Rwanda, ukaba waranamurikiwemo ubwoko bushya bwa Howo zigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda.

Icyo kigo gicuruza imodoka z’uruganda Sinotruk rukora amakamyo manini atwara imizigo, izo kamyo zikaba zaratangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2015.

Ruzagiliza Francis ati: “Nko mu bwikorezi mbere wasangaga hakoreshwa udukamyo duto, imirimo ikadindira. Ubu amakamyo yacu usanga yarafashije abantu kwihutisha imirimo ikarangira ku gihe.”

Amakamyo yabo afite ubushobozi bwo kwikorera hagati ya toni eshanu na toni 35,  ubu hakaba gahunda yo kuzamura ubwinshi bwazo bitewe n’amakamyo abifitiye ubushobozi kurushaho.

Ibi kandi bizagendana no gutangira gukoresha amakamyo akoresha amashanyarazi hagamijwe kungera umuvuduko wayo makamyo, ubwinshi bw’ibyo apakira no kugabanya imyuka ihumanya ikirere isohoka mu binyabiziga birimo n’amakamyo.

Ati: “Turatekereza ko ayo makamyo y’amashanyarazi azajya akorera imbere mu gihugu mu ntera y’ibilometero biri hagati ya 250 na 300. Twamaze kubaka aho tuzajya twokongereramo umuriro hano i Kigali kandi n’i Kayonza tuzaba twahujuje bitarenze mu Ukuboza 2026.”

Ndetse izo kamyo z’amashanyarazi zizagera mu Rwanda bitarenze Nzeri, 2026 nazo zikaba zikorwa n’uruganda Sinotruk rwo mu Bushinwa.

Iki kigo giteganya no kubaka uruganda ruteranyirizwamo amakamyo mu Rwanda, ruzubakwa i  Kayonza rukazaba rwatangiye gukora bitarenze muri Nzeri 2027.

Iteganyamigambi rivuga ko ruzaha akazi abantu 1.500, rukazajya rugurisha n’amakamyo mu bindi bihugu by’aAkarere bisanzwe bihahira mu Rwanda ikamyo za Howo.

Ibyo bizagabanya igihe uwatumije ikamyo ayibonera, bigabanye n’igiciro cyayo ariko binazamure ubukungu bw’Igihugu.

Mu musangiro na Asia Machinery Rwanda Vehicles herekaniwe indi kamyo yo mu bwoko bwa Howo ivuguruye ifite ubushobozi bwo ‘kwishyiramo vitensi’, ikaba inywa mazutu nke ugereranyije n’isanzwe, kandi ishobora kumara imyaka itanu igikomeye.

Buri mwaka mu Rwanda hagurwa Howo ziri hagati ya 400 na 500.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *