Myugariro wa Police FC Ufite Imvune Ari Mu Myitozo Imenyereza Imikaya

Myugariro w’ibumoso muri Police FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney yatangiye imyitozo. Yari amaze igihe afite mvune yagize ituma atizabira imyitozo n’imikino itandukanye. Muri iki gihe ari gukora imyitozo yo kugorora imitsi n’imikaya(muscles).

Ubwo Police FC yiteguraga gutangira Shampiyona mu Ugushyingo, 2020 nibwo Muvandimwe Jean Marie Vianney yavunitse mu ivi.

Nyuma ubuyobozi bwa Police FC bwafashe umwanzuro wo kumuha ikiruhuko, abagwe, nyuma azagaruke mu kibuga  ameze neza.

Nyuma y’igihe runaka ari kuvurwa, yaje koroherwa, ategekwa n’umutoza kuzajya  akora imyitozo yoroheje.

- Advertisement -

Aganira na Taarifa yavuze ko adafite impungenge zo kuzataka umwanya mu kipe n’ubwo yavunitse.

Ati: “Nta mpungenge mfite zo gutakaza umwanya mu kipe yanjye, kuko izi neza ubushobozi mfite. Bazi akamaro mbafitiye, mbese baranzi neza kuko tumaranye imyaka igera muri itandatu. Urumva ko banzi neza. Naje nkiri muto, ubu maze gukura kandi hari ibyo nabafashije byinshi. Urumva ko nta kibazo mbifiteho byo kuba natakaza umwanya.”

Avuga ko igihe bitashoboka ko akomezanya nabo yahabwa amahirwe agashakira indi.

Akomeje imyitozo ahabwa n’abaganga yo kugorora imitsi n’imikaya kugira ngo mu gihe gito kiri imbere azashobore gukomeza imyitozo isanzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version