Umugambi W’u Bufaransa Muri Sahel Uracyakomeje

MALI-SECURITY/

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron avuga ko abasirikare be batazava mu gace ka Sahel vuba. Avuga ko icyabazanye kigihari kandi kigikomeye. Icyo ni uguca intege abarwanyi bari muri Sahel barwanya ibihugu by’aho.

Macron yabwiye bagenzi bayobora ibihugu byo muri Sahel ko  igihugu cye kititeguye gukura ingabo zacyo muri kariya gace.

Abakuru b’ibihugu bigize Sahel bari mu nama iri kubera muri Tchad, Macron we yayitabiriye binyuze mu ikoranabuhanga.

Ibiro bye biherutse gutangaza ko atazitabira iriya nama imbonankubone mu rwego rwo kwirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi bakuru b’ibihugu COVID-19.

- Advertisement -

Mu ijambo yabagejejeho yagize ati: “Mu mezi make ari imbere tugiye kongera ibitero byacu muri Sahel. Nta mugambi wo kuhavana ingabo zacu muri kariya gace.”

Yavuze ko hari abandi basirikare 600 bazongerwa ku bari basanzwe bakorera muri kariya gace.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version