Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko yaganiriye na mugenzi we uyobora u Rwanda ku byakorwa ngo umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda wongere kuba mwiza.
Avuga ko baganiriye ku ngingo zirimo gukemura ikibazo cya viza igihugu cye kimaze iminsi kima Abanyarwanda bashaka kujyayo ndetse n’uburyo iby’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byakemuka kugira ngo gice gitere imbere.
Ramaphosa avuga we na Perezida Kagame baganiriye kandi ku ngingo y’uburyo FDLR yareka gukomeza kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.
Iki kiganiro cyashyizwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru wa Perezidansi y’Afurika y’Epfo, kigaruka kandi ku ngingo na Perezida Kagame yaraye agarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ku mubano mwiza wahoze uranga Kigali na Johannesbourg.
Ramaphosa yavuze ko igihugu cyagiranye n’u Rwanda umubano mwiza mu gihe kirekire cyakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikorwa binyuze mu gufasha urwego rw’ubuzima rw’u Rwanda kwiyubaka.
Si urw’ubuzima gusa ahubwo n’urwego rw’uburezi narwo byagenze uko.
Nawe yavuze ko ‘koko’ nyuma hari ibitaragenze neza ariko ko ibyo ari ibisanzwe mu mibanire y’ibihugu kandi ko igihe kigera ibintu bigakemuka.
Ramaphosa kandi avuga ko igihugu cye giha agaciro uburyo bw’amahoro bwa Nairobi na Luanda kandi ngo aho buganisha ni ahantu heza.
Avuga ko Afurika y’Epfo ifite inshingano zo gukorana n’abayobora uru buryo bw’amahoro kugira ngo bugende neza.
Ngo ntabwo igihugu cye cyatangiza ubundi buryo, ahubwo ngo nk’abanyamuryango ba SADC bazakorana n’uburyo bwa Luanda na Nairobi kugira ngo bugere ku ntego kuko ikigenderewe ari amahoro arambye.
Ku kibazo cya viza, Ramaphosa avuga ko we na Kagame basanze iki ari ikibazo kinini kandi ko mu gihe kitarambiranye bazagiha umurongo, ariko ngo nta taliki cyangwa ingengabihe yashyizweho ibyo bizakorerwa.
Umva ikiganiro yagejeje ku banyamakuru:
LIVE: Wrapup Interview with His Excellency President @CyrilRamaphosa in Kigali, Rwanda, on conclusion of his working visit.#Kwibuka30 https://t.co/n0aZ3BqOvW
— The Presidency 🇿🇦 (@PresidencyZA) April 7, 2024
Hagati aho, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 08, Mata, 2024 Perezida Paul Kagame nawe araha itangazamakuru ikiganiro ‘gishobora’ kuza kwibanda ku biganiro yagiranye na bagenzi be bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ndetse n’ibindi bibazo bireba ubuzima bw’u Rwanda muri iki gihe.