Uwayezu Arielle wamamaye ku izina rya Ariel Wayz avuga ko ikitishe umuntu kimukomeza, akemeza ko mu myaka ine amaze akora umuziki yakoze amakosa menshi, ananizwa na benshi ariko ntiyacika intege. Ubu arishimira imbuto z’iyo miruho.
Mu mwaka wa 2020 nibwo uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu yatangiye umuziki, akorana n’abahungu bihurije mu itsinda riririmba rikanacurangira abahanzi ryitwa Symphony Band.
Yakoranaga nabo basaza be mu gusubiramo indirimbo zakozwe n’ababatanze mu muziki ariko hakabamo n’izindi nke bikoreye ubwabo.
Abagize iri tsinda bize mu ishuri ry’umuziki ryitwa irya Nyundo kandi bari mu baharangirije amasomo mbere y’abandi.
Ariel Wayz yaje kwiyemeza gukora umuziki wenyine, ibyo bita carrière solo.
Gusa yemeza ko, ku ikubitiro, kari akazi avuga kagoye.
Ati: “ Ubwo natangiraga kwikorana umuziki nahuye na byinshi, nakoze amakosa ariko byose byaranyigishije”.
Yemeza ko ikintu cyamuciye intege kurusha ibindi ndetse kikamubabaza muri icyo gihe cyose ari abanyamakuru bakora imyidagaduro bamubwiraga ko ubwo atangiye gukora umuziki wenyine, bitazamuhira.
Bamubwiraga ko kwikorana ubwe ari icyemezo ahubukiye, ko atazamara kabiri.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri yagize ati: “ Hari bagenzi banyu, sintinya kubivuga, banciye intege bavuga ko ibintu ninjiyemo ntazabishobora, ko nigize umuntu wa danger”.
Uko bimeze kose, uyu mukobwa avuga ko kudacika intege kwe kwatumye agamburuza abamucaga intege.
Avuga ko kuva ubwo bamubwiraga ko atazarenga umutaru, yahisemo gukora uko ashoboye kandi byaramuhiriye.
Wayz yemeza ko kuba akiri mu bahanzi ari umusaruro wo kudacika intege ndetse akemeza ko azafasha abakobwa bakora umuziki gutera imbere.
Yifuza ko mu gihe kiri imbere azashinga ikigo gifasha abahanzi bita label kugira ngo kizazamure abakobwa cyangwa abagore mu gihe kiri imbere.
Agiye gusohora alubumu mu buryo bwihariye…
Mu gihe gito kiri imbere, Ariel Wayz azasohora alubumu iriho indirimbo 12.
Avuga ko abazashaka kumureba ayisohora, bazabikora mu buryo bw’ikoranabuhanga bakishyura Frw 1,000 kugira ngo bamurebe biciye ku mpuzanzira(link) azabaha.

Asanga ubwo ari uburyo bwihariye kandi budahenze buzafasha abafana be kureba uko azamurika iyo alubumu bibereye mu ngo zabo, ku mashuri cyangwa ahandi bazahitamo.
Abajijwe niba ateganya kuzakoresha igitaramo gisanzwe, yasubije ko nta mpamvu yo kubikora nk’uko abandi babigenza, kuko hari n’abagiteguye haza bake.
Gusa avuga ko wenda hari igihe kizagera akaba yagikora nasanga ari ikintu ‘gikwiye’.
Kuri we, ikoranabuhanga ryafasha muri byinshi harimo gutegura no gukoresha igitaramo.
Alubumu ye yayise Hear To Stay, akavuga ko iyi nyito yayihisemo kugira ngo yumvishe abafana be ko ari ab’agaciro, ko ahari kubera bo.