Ubukangurambaga bwa Polisi bwo kwigisha abantu uko birinda inkongi n’uko bayirwanya iramutse yadutse burakomeje. Buri gukorwa mu gihe inkongi zirimo n’izikomeye zimaze igihe gito zadutse mu Mujyi wa Kigali.
Iheruka ni iyibasiye igice Umurenge wa Kimironko ugabanira n’urwa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Wari umuriro w’inkekwe kubera ko waje gukomezwa n’iturika ry’amacupa yari apakiye gazi bituma umuriro uba mwinshi.
Abatuye mu bice uyu muriro wakiyemo baraye badasinziriye kubera ubwinshi bwawo n’urusaku rw’amacupa ya gazi yaturikaga.
Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi
Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, rikomeje guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.
N’ubwo ari uko bimeze, Polisi y’u Rwanda ikomeje kubwira abaturage ko hari uburyo bwo kwirinda inkongi ndetse n’uburyo bwo kuyirwanya itarakomera.
Abo yaraye ihuguye muri uru rwego ni abakozi 87 ba kimwe mu bigo by’ubucuruzi bikorera mu Murenge wa Kimironko muri Gasabo.
Bigishijwe ku birebana n’ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye inkongi.
Beretswe uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi n’uburyo bakoresha bayizimya bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose ku bateka bakoresheje gazi.
Uwahuguye aba bakozi ni Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde.
Yasobanuriye abakozi bo muri icyo kigo ko badakwiriye kugira ubwoba bwo kwitabara ubwabo mu gihe badutse inkongi.
Yababwiye ko bagomba gukomeza kwihugura ku masomo ajyanye no kurwanya no gukumira inkongi, bakihatira guhoza hafi ibikoresho byo kuyizimya kandi igihe ibaye bakagira uruhare mu kugabanya ubukana bwayo.
Ati: “ Inkongi zangiza ibintu byinshi birimo ibicuruzwa, bigatuma habaho igihombo gikomeye, bikagira ingaruka ku iterambere bwite ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yabasabye kuba batunze ibikoresho byabugenewe kuzimya ahantu hadutse inkongi.
Mu rwego rwo gukumira inkongi, basabwe kuzibukira inyitwarire ishyira ubuzima mu kaga harimo no gusiga Firigo icanye mu gihe badafite icyuma kiringaniza umuriro (Stabilisateur), bakirinda no kuvugira kuri telefone barimo gukoresha gazi.
Izi nama kandi zireba n’abandi baturage muri rusange.