Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ndimbati Yasabiwe Gufungwa Imyaka 25
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Ndimbati Yasabiwe Gufungwa Imyaka 25

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 September 2022 12:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri Taliki 13, Nzeri, 2022 Ubushinjacyaha bwongeye kugaragariza Urukiko ko bukurikiranye Ndimbati ho icyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure, yarangiza akamusambanya. Bwasabye urukiko ko nirumuhamya ibyo byaha, rwazamuhanisha gufungwa imyaka 25.

Buvuga ko kiriya cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2019, nyuma y’uko uriya mukobwa ahawe inzoga yitwa Amarula ifite inkomoko muri Afurika y’Epfo.

Ni urubanza rwabereye mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko  Ndimbati we yaburanye ari muri gereza ya Nyarugenge, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu kwiregura kwe, Ndimbati yahakanye ibyaha ashinjwa, asobanura ko uwitwa Kabahizi Fridaus ashinjwa gusambanya akiri umwana atari byo kuko baryamanye yujuje imyaka y’ubukure.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva uwo  mukobwa abatwite kugeza bavutse ndetse ko n’igihe  yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.

Uyu mukinnyi wa filimi uri mu bamamaye kurusha abandi mu Rwanda mu myaka iri hagati y’ibiri n’ine ishize.

Yatawe muri yombi mu ntangiriro za Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utagejeje igihe cy’ubukure bikamuviramo kubyara abana b’impanga.

Taliki 10, Werurwe, 2022, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umukinnyi  wa Filimi nyarwanda wamamaye ku izina rya Ndimbati.

Umuvugizi w’uru rwego icyo gihe  yabwiye Taarifa ko uriya mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko uriya mukobwa icyo gihe yari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati ni umugabo ukuze kuko afite imyaka irenga 50 y’amavuko.

Agifatwa yafungiwe kuri Station ya RIB yo ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Mbere y’uko afatwa hari hashize iminsi  hari video yatambutse kuri imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi aho umukobwa(wabyaye) yavugaga ko abana b’impanga afite yababyaye nyuma yo guterwa inda na Ndimbati yamusindishije ashiduka(uyu mukobwa) baryamanye muri Lodge.

Nyuma yaje kubona atwite.

Uwafashe iriya video yahamagaye Ndimbati avuga ko abyemera ndetse ngo n’inzu uriya mukobwa abamo niwe[Ndimbati]uyikodesha.

Ndimbati yabwiye uwo ku Isimbi TV ati: “ Nonese yaba yanababwiye ko kuva icyo gihe gishize cyose ari njye wari umutunze? Ninjye wakodeshaga inzu. N’ubu iyo abamo ninjye uyikodesha.”

Ku rundi ruhande ariko Ndimbati yabwiye Isimbi TV ko uvuga ko babyaranye yaje amujugunyira abana iwe arigendera.

Uriya mukobwa avuga ko yaje i Kigali aje gushaka akazi kuko ngo ubuzima butari bworoshye, ajya gushaka akazi mu Biryogo mu Basilamu kuko ngo nawe ari Umusilamu.

Nyuma  yaje kuhava ajya mu Mujyi gucururiza umuntu imyenda.

Ngo mu gipangu yabagamo habaga umu-cameraman witwa Valens uyu ngo yajyaga agenderanirana na Ndimbati.

Uyu mukobwa tutavuga amazina avuga ko yajyaga asaba Valens kumufasha kuzajya gukina filimi kuko yabikundaga, ariko uwo Valens akabyanga kuko ngo atari we ushyira abantu mu mafilimi.

Wa  mukobwa  ngo  yaje kubona Ndimbati amubwira ko ‘amufana’ kuko yajyaga amubona muri Papa Sava.

Nyuma yaje gusaba Ndimbati kuzamufasha akajya akina filimi undi arabimwemerera amuha nomero ye ya Telefoni.

Ngo igihe cyaje kugera ahamagara Ndimbati ngo amubaze aho bigeze, undi amusubiza ko hari radio yagiye gutangamo ikiganiro, ko bari buvugane nikirangira.

Icyo gihe Ndimbati yabwiye uriya mukobwa ko hari umwanya yamuboneye muri filimi, ko baza guhura ikiganiro kirangiye undi nawe avuye gusari[ gusenga mu mvugo y’Abasilamu] bakajyana bakavugana kuri iyo rôle.

Nyuma bakomeje kuburana(umwe abura undi n’undi biba uko) ariko  baza guhura.

Ngo Ndimbati yamuhaye inzoga yitwa Amalura, amabwira ko ari amata aba arimo crème na chocolate.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yaje gusinda, ubundi aza gukanguka asanga aryamanye nawe muri lodge.

Iyi logde ngo iba Kivugiza.

Nyuma y’ibi n’ibindi tutanditse muri iyi nkuru biri mu byo ubugenzacyaha bushobora kuba bwahereyeho bufata icyamamare Ndimbati.

Inzoga Amarula ivugwaho gusindisha uriya mukobwa ni bwoko ki?

Iyi nzoga yengwa mu mbuto z’igiti kitwa Amarula Tree gikunze kwera muri Afurika y’Epfo.

Ikozwe mu mutobe umatira umeze nk’amata y’ikivuguto ariko uvanze n’isukari.

Ni inzoga iba ifite umusamburo wa 17% mu kirahure.

Igihugu cyatangiye gukorerwamo iyi nzoga ni Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1989.

Hari umukobwa wanyweye ku Amarula watubwiye ko kubera ko aryohera, umukobwa cyangwa umugore wayasinze agaragazwa no kwisetsa kandi ngo asindisha gahoro gahoro umuntu yiyumvamo akanyamuneza no guseka bya hato na hato…

TAGGED:featuredGerezaNdimbatiUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Kabarebe Yashimiye APR FC Uko Yitwaye Kuri US Monastir
Next Article Uburasirazuba Nibwo Bufite Abanyarwanda Benshi Biyahura, Nyagatare Ni Iya Mbere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?