Nduhungirehe Ari Muri Ethiopia Mu Nama Na Bagenzi Be Ba Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Muri Ethiopia aganira na mugenzi we wo muri iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe ari muri  i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama ‘isanzwe’ ya 49 y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) izaba guhera kuri uyu Kabiri italiki 28 na 29, Nyakanga(7), 2026.

Iyi nama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igamije gutegura no gusuzuma imyanzuro izashyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izakurikiraho.

Izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo gushimangira amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’umugabane.

U Rwanda rukomeje kugaragaza uruhare mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, by’umwihariko mu guteza imbere ibiganiro, ubufatanye n’ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umugabane.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri uyu mwaka iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, Umunyamabanga mukuru wayo akaba Umunya Djibouti Mahmoud Ali Youssouf.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *