Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Yabwiye Trump Ko u Rwanda Rumufitiye Icyizere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yabwiye Trump Ko u Rwanda Rumufitiye Icyizere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2025 9:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto rusange ya Trump, Nduhungirehe na Kayikwamba.
SHARE

Nyuma yo gushyira umukono ku nyandiko ikubiyemo amasezerano y’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabwiye Perezida wa Amerika ko u Rwanda rwishimiye ubuhuza iki gihugu cyabigizemo kandi ko noneho umuntu yakwizera ko ibibazo bikemuts.

Yabivugiye mu Biro bwite bya Donald Trump ari kumwe na mugenzi we wa DRC Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner, Marco Rubio na Visi Perezida wa Amerika JD.Vance.

Nduhingirehe ati: “ Ubu twishimiye ko kera kabaye noneho dusinye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Tuzi ko umuhati n’ubuyobozi bwanyu ari byo byabigizemo uruhare rufatika kugira ngo bigerweho”.

Yunzemo ko imwe mu ngingo zikomeye ziri muri ayo masezerano kandi zitanga icyizere ko azaramba ari imikoranire mu bukungu ishingiye ahanini k’uguhahirana kw’abaturage bo ku mipaka y’ibihugu byombi.

Avuga ko bizafasha mu guteza DRC imbere kuko isanzwe ari igihugu gifite ubukungu kamere bufatika.

Icyakora, umuyobozi w’ububanyi n’amahanga bwa Leta y’u Rwanda yasabye Amerika gukomera ku masezerano yagizemo uruhare ngo asinywe hagati ya Kigali na Kinshasa kuko, nk’uko abivuga, icyaraye gikozwe ari ugusinywa, igisigaye ari uguhigura ibyahizwe na ruhande.

Ati: “ Muzirikane ko mbere y’aya masezerano hari andi menshi yasinywe Nyakubahwa Perezida. Gusa twizeye ko k’ubufatanye bwanyu aya azakurikizwa bityo umusaruro wayo ukazaboneka”.

Trump yahise atumira Kagame na Tshisekedi

Nyuma kwakirira Kayikwamba na Nduhungirehe mu Biro bye, Perezida Trump yahise asinya ibaruwa itumira mugenzi we Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi ngo bazaze i Washington kuhasinyira amasezerano ya ‘rurangiza’ yemeza ayo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga baranye basinye.

Amaze kuyasinya, yagize ati: “ Ibi bintu ni byiza, kuri buri baruwa hakwiye kujyaho ifoto ya buri wese…”

Hagati aho, abasomyi ba Taarifa Rwanda bakwiye kumenya ko i Doha muri Qatar hari kubera ibindi biganiro hagati ya AFC/M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku bibazo bireba izo mpande.

Ni ibibazo DRC yakunze kuvuga ko u Rwanda rubifitemo uruhare, rwo rukabihakana.

Amerika ariko kandi yabwiye impande zaraye zisinye ariya masezerano ko uzayarengaho bizamugaruka!

TAGGED:AmahorofeaturedIbiganiroIntambaraKayikwambaNduhungireTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na DRC Birashyize Bisinye Amasezerano Y’Amahoro 
Next Article Iran Barashyingura Abakomeye Israel Iherutse Kwivugana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?