Nduhungirehe Yaciye Amarenga Ko Umubano W’u Rwanda N’Uburundi Uzaba Mwiza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe avuga ko hari  ubushake bwo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Uburundi kuko ari ngo ababituye ari abavandimwe.

N’ubwo abibona atyo, hashize amezi umunani imipaka yo ku butaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi ifunzwe.

Taliki 11, Mutarama, 2024 Uburundi nibwo bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Icyo gihe bwarushinjaga gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimye.

U Rwanda rwo rwarabihakanye, ruvuga ko ibya RED Tabara ari ibintu bireba Abarundi, ko ntaho Abanyarwanda bahurira nabyo.

Muri Gicurasi, 2024,  Uburundi bwongeye gushinja u Rwanda ko ruri inyuma ya za grenade zajugunywe i Bujumbura.

Hari umuntu ukoresha urubuga rwa X witwa Dr Dash wakomoje k’ukuba Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kubana neza.

Yanditse kuri uru rubuga nkoranyambaga ko agira abavandimwe mu Burundi, ko yifuza kujya kubasura.

Amb Nduhungirehe yahise amusubiza ko akwiye kwizera ko uwo mubano uzongera ukabaho.

Yanditse ati: “Ukomeze utwizere bizacamo. Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe, kandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari.”

Ubwo bushake bwatangiye kugaragara ubwo abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi bazahuriraga mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Bahuriye i Zanzibar muri Tanzania hari muri Nyakanga 2024, ndetse icyo gihe byemejwe ko mu Ukwakira 2024 hazabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibibazo byose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi Amb. Albert Shingiro nawe yavuze ko ibiganiro bya dipolomasi ari inzira ikomeye yafasha gushakira umuti amakimbirane, umwuka mubi no kutumvikana ku ngingo runaka biri hagati y’ibihugu byombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version