Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente asanga Leta ikwiye gukorana bya hafi n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo bagire uruhare runini mu iterambere ry’ubuhinzi.
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu ijambo yahaye abamaze iminsi mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yigaga k’uguteza imbere uruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi, Africa Food Systems Forum.
Ngirente yababwiye abo banyacyubahiro barimo na Mariam Desalegn wahoze uyobora Ethiopia ko ubuhinzi ari inkingi ikomeye yo guteza imbere imibereho y’abantu.
Avuga ko kugira ngo bushobore gutera imbere mu buryo burambye ari ngombwa ko Leta zikorana bya hafi n’abikorera ku giti cyabo, nabo bakabushoramo imari.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda abereye Minisitiri w’Intebe guhera mu mwaka wa 2017 yashyize imbaraga mu kuzamura ubuhinzi binyuze mu kubugira ubwa kijyambere.
Ndetse ngo u Rwanda rusanganywe gahunda yo kuba ubuhinzi bwabaye isoko yo kwihaza mu biribwa ku Banyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2050.
Icyakora Ngirente avuga ko ibyo u Rwanda rukora muri uru rwego rw’ubukungu bijyaniranye na gahunda z’Umuryango w’Abibumbye ziswe iz’iterambere rirambye.
Avuga ko uburyo u Rwanda ruvugururamo ubuhinzi bwarwo bujyanye no gushaka imbuto irobanuye, itubuye, ihinze ku butaka bufumbiwe kandi bwegeranyijwe.
Kugira ngo ibyo ruzabigereho, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho imikoranire ihamye hamwe n’urwego rw’abikorera.
Abikorera ku giti cyabo bitezweho kuzazamura ubuhinzi binyuze mu kubushoramo imari n’ikoranabuhanga no mu bindi byatuma butera imbere.
Edouard Ngirente asanga ibyo kugira ngo bizarambe bzasaba ko urubyiruko rubigiramo uruhare.
Ashima ko ibyo byatangiye kuko kuteza ubu hari benshi muri rwo batangiye kujya muri uru rwego rw’ubukungu kandi rwatangiye kubazanira imari.
Yagize ati: “U Rwanda rushima ko muri iki gihe hari umubare munini w’urubyiruko rwamaze kwinjira mu buhinzi bwa kijyambere kugira ngo butange umusaruro ukenewe”.
Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko ubuyobozi bukora uko bushoboye kugira ngo bugabanye ibyago byaterwa n’ibiza cyangwa ibindi bigwirira abahinzi.
Ni muri ubwo buryo yashyizeho ikigega kizajya gitera inkunga imishinga y’ubuhinzi.
Muri uyu mujyo, hari miliyoni $ 2 ziri hafi gupiganirwa n’abakoze imishinga iteza imbere uru rwego, imishinga itsinze ikayahabwa.
Afurika ni umugabane munini mu buso kandi ukize ku butaka no ku mazi.
Ibyo biwuha amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi ariko hakabura ikoranabuhanga ryafasha uyu mugabane kweza bihagije.
Kuba muri iki gihe hagaragara ubushake bwa Politiki bwo kubikora bigaragaza ko ibintu bishobora kuzahinduka mu gihe kiri imbere, abatuye Afurika bakarekwa kwicwa n’inzara cyangwa kugwingiza abana.