Haruna Yavuye Muri Rayon Adateye Kabiri

Haruna Niyonzima wari umaze igihe gito agiye muri Rayon Sports yahise ahagarika amasezerano hagati ye n’iyo kipe ikomeye.

Yabwiye itangazamakuru ko hari amafaranga agombwa kandi atahawe kandi ko yayasabye kenshi.

Uyu mukinnyi avuga ko yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niba budashobora kubahiriza ibyo bavuganye, bwamureka akigira ahandi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yaje kurekurwa, ahabwa ibaruwa imwererera kwigira ahandi.

Rutahizamu Haruna Niyonzima yari aherutse kugaruka muri Rayon, Ikipe yigeze gukinira hagati y’umwaka wa 2006 n’uwa 2007.

Ndetse ngo ntiyakinnye umukino Ikipe ye yakinnuw na Amagaju FC kuko yari yaramaze guhagarika akazi.

Iby’uko yamaze kuva muri Rayon byatangajwe mu gihe Rayon Sports iri mu Karere ka Nyanza mu bikorwa byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 ishize umujyi wa Nyanza aho Rayon yashingiqe umaze ushinzwe.

Iraza no kuhakinira umukino wa gicuti na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu.

Hagati aho biranugwahugwa ko Haruna Niyonzima azasubira muri AS Kigali nyuma y’ibiganiro by’ibanga hagati ye n’iyo kipe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version