Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Yakiriye Intumwa Ya Guterres Mu Karere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yakiriye Intumwa Ya Guterres Mu Karere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 February 2025 1:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yakiriye intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yitwa Huang Xia
SHARE

Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yakiriye intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yitwa Huang Xia amusobanurira uko ibintu byifashe muri aka Karere.

Yamubwiye uko ibiherutse kubera i Goma byagenze n’ingaruka byagize ku Rwanda cyane cyane ku batuye Akarere ka Rubavu.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga handitse ko abo bagabo bombi baganiriye uko iki kibazo kiri muri aka Karere cyabonerwa umuti urambye.

Nduhungirehe amaze hafi icyumweru kirenga ahura n’abandi ba dipolomate bo mu bihugu bikomeye bakaganira ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bamwe muri bo ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Gedeon Saar, Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga  mu Burusiya Bogdanov Mikhail Leonidovich, uw’Ubuholandi Caspar Veldkamp.

Yaganiriye kandi na Ahmed Attaf ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Algeria nawe baganira ku bibera mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.

Mu gihe ibintu bisa n’ibigenza amaguru make mu rwego rwa gisirikare, urw’ububanyi n’amahanga rwo rukomeje gukora cyane ngo harebwe uko intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahosha.

Mu masaha make ari imbere hari inama izahuza Abakuru b’ibihugu bya EAC n’ibya SADC, ikazaganirirwamo ingamba zirambye zafatwa ngo amahoro agaruke.

TAGGED:CongofeaturedGuterresIntumwaKigaliNduhungireheUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Yishe Umugore We Utwite, Yica N’Uw’Umuturanyi We
Next Article Amashimwe Rwanda Revenue Yageneye Abatse EBM Yarenze Miliyari Frw 1.5
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?