Nduhungirehe Yasubiye Muri Angola Kuganira Na Mugenzi We Wa DRC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ari i Luanda muri Angola aho yahuriye na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasia ya Congo Kayikwamba Wagner ku buhuza bwa mugenzi wabo wa Angola witwa Tété Antonio.

Nta makuru aratangazwa ku ngingo abayobozi bombi baganiriye gusa ntawabura kuvuga ko iy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri mu zikomeye zabazinduye.

Ni ibiganiro bishobora kuba byari bishyushye cyane cyane ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC aherutse kubwira amahanga ko u Rwanda rwashyize amananiza ku gihugu cye ku byerekeye kurimbura FDLR.

Madamu Kayikwamba yavuze ko u Rwanda rushyiraho amananiza y’uko rudashobora gukuraho ingamba zo kwirinda rwafashe mu gihe cyose FDLR yaba ikiri ho.

DRC isaba u Rwanda gukuraho izo ngamba hanyuma yo igasigara yikemurira ikibazo cya FDLR.

Ku rundi ruhande, ibyo ngo u Rwanda ntirubikozwa, ahubwo ruvuga ko izo ngamba ruzazikuraho ari uko ibya FDLR byarangiye burundu.

Amakuru aheruka yavugaga ko Perezida Tshisekedi ari we wahamagaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérѐse Kayikwamba Wagner amubwira ko adakwiye gusinya inyandiko y’ayo masezerano.

Umuhati wa Angola wo guhuza DRC n’u Rwanda kubyo ibihugu byombi bitumvikanaho hagati urakomeje…

Kayikwamba aganira mu mwiherero na Antonio
Nawe yahageze mu cya kare kuri uyu wa Gatandatu
Nduhungirehe nawe yabanje kuganira na Tete Antonio
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version