Kirehe: Batemye Insina 200 Z’Umuturanyi

Insina 200 bazaratitse: Ifoto@Isango Star

Mu Murenge wa Mushikiri Akagari ka Bisigara, Umudugudu w’Umutuzo biraye mu rutoki rw’umuturage batemamo insina 200 bazirambika aho barigendera.

Ni insina zo mu rutoki rwa Théoneste Ntahompagaze.

Icyakora Polisi itangaza ko hari abantu batatu yafashe ikekaho urwo rugomo.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarubuye mu Karere ka Kirehe( ari naho byabereye mu Murenge wa Mushikiri) mu gihe abatorotse bagishakishwa.

Byabereye mu Murenge wa Mushikiri ariko ababikoze bafungiwe mu Murenge wa Nyarubuye, yombi ikaba iyo muri Kirehe

Mu Rwanda hajya humvikana abantu birara mu mirima ya bagenzi babo bakayitema.

Hari n’abatema amatungo cyane cyane inka.

Ubugenzacyaha bukunze gufata abo bantu ariko ntibicika.

Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo hakunze kumvikana abantu batema inka z’abarokotse Jenoside mu rwego rwo gukomeza kubababaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version