I Yokohama mu Buyapani hatangiye inama mpuzamahanga ihuza Afurika n’iki gihugu yitabiriwe n’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, ibanziriza izahuza Abakuru b’ibihugu izaba mu minsi iri imbere.
Bayita Tokyo International Conference on African Development – TICAD.
Yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 ikazarangira tariki 22, Kanama, 2025.
Iheruka yabereye muri Tunisia mu mwaka wa 2022 ikaba iba buri myaka itatu.
Itegurwa na Guverinoma y’Ubuyapani ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Banki y’Isi.
Biteganyijwe ko imwe mu ngingo zizagarukwaho muri uyu mwaka ari ukureba uko hakongerwa imbaraga mu mikoranire hagati ya Tokyo n’ibihugu by’Afurika, bigakorwa hashyigikirwa iterambere rigizwemo uruhare n’umugabane wa Afurika.
Ubuyapani kandi buteganya kuzashora Miliyari $1.5 yo gushora muri Afurika azafasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hamwe n’ibindi bikibangamiye iterambere rya Afurika.
Iki gihugu gisanganywe Ikigo cyacyo gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa JICA kigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’ibihugu bya Afurika.
Guhera mu mwaka wa 1962 nibwo umubano hagati ya Kigali na Tokyo watangiye, ukaba uri mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo, ubwikorezi n’umubano ushingiye k’ukugirana inama.
Ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo kugeza amazi meza ku baturage, guteza imbere ubuhinzi n’ubwikorezi n’ingufu
Umwaka ushize wa 2024 nabwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga anana na Miliyari ¥ 14( ni amafaranga yitwa Yen) yo guteza imbere uburezi.
Inama ya TICAD yatangijwe mu mwaka wa 1993 na Guverinoma y’u Buyapani bugamije guteza imbere Afurika, kwimakaza amahoro n’umutekano binyuze mu gushimangira umubano n’ubufatanye mpuzamahanga.