Nel Ngabo Yishimira Aho Ageze Akorana Na Bagenzi Be

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda witwa Nel Ngabo avuga ko kuva umwaka wa 2024 watangira yakoranye na bagenzi be indirimbo nziza kandi ko ibyo ari ibyo kwishimirwa.

Nk’ubu aherutse gukorana na DJ Toxxyo n’umuraperi King Kivumbi indirimbo bise Slim Daddy kandi nayo yaje ikurikira indi yakoranya na Kenny Sol yiswe Molomita iri muzo urubyiruko ruharaye muri iki gihe.

Ngabo aherutse kubwira bagenzi bacu ba IGIHE ko gukorana na bagenzi be byatumye azamura urwego kandi ari ibintu bishimishije.

Ati: “Umwaka wa 2024 nawuhariye indirimbo nkorana n’abandi bahanzi biganjemo abo mu Rwanda. Uretse izimaze gusohoka ndakwizeza ko mfite n’izindi ndi guteganya gushyira hanze”.

Nubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande avuga ko mu mizo ya mbere atari afite gahunda  yo gukorana na bagenzi be ahubwo yumvaga yakora ize ku giti cye.

Yaje guhindura imvugo, ubu amaze gukorana na benshi kandi bakunzwe mu Rwanda.

Ati “Kuva nakwinjira mu muziki, wasangaga nibanda ku ndirimbo zanjye gusa nubwo hari ubwo nanyuzagamo nkakorana n’abandi ariko nabwo wasangaga ndeba abakuru gusa. Ubu umwihariko wa 2024 ni ugukorana n’urungano rwanjye muri muzika”.

Izindi ndirimbo yakoranye na bagenzi ni iyitwa Kawooma yakoranye na Juno Kizigenza, Ivre yakoranye na Ruti Joël n’izindi.

Iby’uko gukorana n’abandi bahanzi ari ingirakamaro kuri we, Nel Ngabo abitangaje atinze kuko umwana wa 2024 ubura amezi ane n’iminsi mike ngo urangire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version