NESA Irashinjwa Kwambura Abarimu Bakosoye Ibizami Miliyari Frw 4

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini byateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amashuri n’imikorere  y’ibizamini, NESA, baragishinja kubambura amafaranga bakoreye ubwo bakosoraga ibizamini mu mwaka w’amashuri ushize wa 2022/2023.

Yose hamwe arakabakaba miliyari Frw 5

Abo barimu ni abakosoye ibizamini by’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abagenzuraga ibyakosowe ngo barebe nib byarakosowe mu mujyo bose hamwe bakaba bagera ku 14,000.

Babwiye RBA ko barangije gukosora bategereza ko babona ubutumwa bwa Banki bubabwira ko hari amafaranga yageze kuri comptes zabo baraheba.

- Advertisement -

Umwe muri bo yagize ati: “ Taliki 23, Kanama, nibwo twasoje gukosora, ubwo turataha ariko kugeza nta butumwa turabona bwerekana ko hari amafaranga yageze kuri comptes zacu.”

Avuga ko kubera ko abana biteguraga kujya kwiga, byabaye ngombwa ko bifashisha abavandimwe n’inshuti kugira ngo babagurize amafaranga yabafasha kuhereza abana ku ishuri.

Hari undi mugore uvuga ko yari bwishyurwe agera ku Frw 290,000 ariko ntayo yigeze abona kandi ngo ibyo yateganyaga gukora byaradindiye.

Ku rundi ruhande bibaza icyabaye ngo bitinde kuko ubusanzwe ibyo bitabagaho.

NESA iti: ‘Hari abishyuwe’

Dr Bahati Bernard uyobora NESA  avuga ko abarimu bakosoye ibizamini by’amashuri abanza bahembye ariko akemera ko hari abatarahembya bazahembwa mu gihe kidatinze.

Ati: “ Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta by’amashuri abanza bose bamaze kuyabona gusa haracyari n’abandi batari bayabona. Gusa igikorwa kirimo cyo kubishyura kandi kizanakomeza; n’abatarayabona bagumye kwihangana, turabazirikana nabo bazayabona mu gihe kiri imbere.”

Dr Bahati Bernard uyobora NESA

Bahati avuga ko NESA iri gukora uko ishoboye ngo abo barimu babone amafaranga yabo kandi ngo nabo ntibibanejeje ko umuntu yakora ntahembwe.

Abarimu bavuga ko aho ibintu byabereye bibi ari uko nta n’uburyo bafite bwo kuba bagurizwa na SACCO kuko ubwo buryo bwakuweho.

Hagati aho amakuru avuga ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi ari yo ibitse ayo mafaranga, ikaba itarayatanga kandi yarahawe imyirondoro yose y’abo barimu ngo bishyurwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version