Umugore Wa Ali Bongo Yafunzwe

Sylvia Bongo Ondimba Valentin yaraye  afungiwe iwe n’abasirikare bari ku butegetsi muri Gabon bamushinja ko kugira uruhare rutaziguye mu inyerezwa ry’umutungo wa Gabon wari ubitswe muri banki zitandukanye z’iki gihugu.

AFP ivuga ko uwunganira uyu mugore ari we Francois Zimeray  yemeza ko gufunga Sylvia Bongo ari igikorwa kidakurikije amategeko.

Abamufunze kandi bamushinja kuba yarakoresheje umugabo we amakosa, bigatuma umuryango wabo ushora akaboko mu mari y’igihugu.

Bivugwa ko uriya mugore yagize uruhare rukomeye mu inyerezwa ry’amafaranga y’igihugu kandi ngo bni ibikorwa byakozwe na mbere y’uko Sebukwe Omar Bongo apfa agasigira ubutegetsi umuhungu we Ali Bongo.

- Advertisement -

Umuhungu wabo NourredinE Bongo Valentin nawe ari mu bakurikiranywe muri iyi dosiye.

Ababuranira Sylivia Bongo bavuga ko ibiri gukorwa n’abategeka iki gihugu muri iki gihe ari ukwihimura.

Ali Bongo yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2009 asimbuye Se Omar Bongo wapfuye amaze imyaka 42 ku butegetsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version