Areruya Joseph Yarongoye

Umukinnyi umaze kumenyekana mu gusiganwa ku magare Areruya Joseph yashyingiranywe na Uwera Josephine bamaze igihe bemeje ko bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.

Ubukwe bwabo bwabaye kuri iki Cyumweru, i Kayonza aho Areruya Joseph avuka. Mugisha Samuel bakinana mu magare ni we wari umugaragiye.

Ni ubukwe mu mpera z’umwaka ushize bwabanje gutangazwa ko buzaba ku wa 6 Gashyantare 2021, ariko buza gusubikwa kubera ingamba zo kurwanya COVID-19 zitemeraga ubukwe muri icyo gihe.

Uyu musore wazamukiye muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana, agakina nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Delko–Marseille Provence yo Bufaransa, ubu akinira Benediction Ignite y’i Rubavu.

- Advertisement -

Areruya Joseph yamamaye cyane ubwo yegukanaga Tour du Rwanda yatwaye 2017, La Tropicale Amissa Bongo mu 2018 na Tour de L’Espoir mu 2018.

Ubu ni umwe mu bakinnyi barimo kwitegura Tour du Rwanda 2021.

Areruya na Uwera bashyikirijwe icyemezo cy’abashyingiwe
Mugisha Samuel yari agaragiye Areruya Joseph

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version