Netanyahu Yasabye Ingabo Ze Zirwanira Mu Kirere Kwitegura

Minisitiri  w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yasuye ikigo gikoresha indege z;intambara kiri ahitwa Tel Nof abasaba kuryamira amajanja.

Ni ubutumwa atanze nyuma y’uko Iran ivuze ko iri gutegura kuzarasa Israel kubera igitero Yeruzalemu iherute kuyigabaho kigahitana abasirikare bayo  barimo n’abafite ipeti rya Jenerali.

Netanyahu yabwiye ingabo ze zirwanira mu kirere ko Israel ifite inshingano zo kurinda abaturage bayo uko byagenda kose, yabikora itera cyangwa yitabara.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu avuga ko abasirikare bagize uyu mutwe w’ingabo ufite ibikenewe byose ngo urinde abaturage.

- Advertisement -

Izi ngabo zirwanisha indege z’intambara ziri mu zikomeye kurusha izindi ku isi zitwa F 15.

Netanyahu yabwiye abasirikare ati: “ Turi mu bihe bikomeye, by’intambara muri Gaza kandi dukomeje gukora ku buryo tugaruza abantu bacu bafashwe bunyago”

Avuga ko hari intego Israel yihaye kandi idakuka, iyo ikaba iy’uko uwo ari we wese uzayendereza izamwivuna, yaba ibikoze binyuze mu kumusanga aho ari cyangwa ibikoze binyuze mu kwirwanaho aho iri.

Haratutumba Intambara Yeruye Hagati Ya Iran Na Israel

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version