Haratutumba Intambara Yeruye Hagati Ya Iran Na Israel

Ni intambara ishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose kubera umujinya Iran ifitiye Israel nyuma y’igitero iki gihugu cyagabye kuri Ambasade yayo muri Syria kikica abajenerali bayo benshi.

Birashoboka cyane ko Israel yabikoze mu rwego rwo guhana Iran kubera ko amakuru iki gihugu cyabonye nyuma y’ibitero bya Hamas taliki 07, Ukwakira, 2023 yerekanaga ko Teheran yari ibiri inyuma.

Ikindi kandi ni uko bisanzwe bizwi ko Iran ifasha Hamas na Hezbollah, iyi ikaba ari imitwe Israel yita iy’iterabwoba igomba kurwanywa uko byagenda kose.

Igitero Israel ishinjwa kwicamo bariya bajenerali yakigabye taliki 01, Mata, 2024 kuri Ambasade ya Iran iri muri Syria.

- Advertisement -

Abo cyahitanye ni Gen Mohammad RezaZahedi wari umuyobozi w’ingabo zidasanzwwe za Iran zikorera muri Lebanon no muri Syria, zikaba zarahakoreye kugeza mu mwaka wa 2016.

Ambasade ya Iran muri Syria iba mu Murwa mukuru Damascus.

Iki gitero kandi cyahitanye umwungirije witwa Gen Mohammad Hadi Hajriahimi n’abandi basirikare bakuru batanu.

Umuyobozi wa Iran witwa  Ayatollah Ali Khamenei avuga ko Israel igomba kuzabizira byatinda byatebuka!

Iby’uko Israel izabizira Khamenei yabivuze ubwo yari ayoboye gusenga kwa Kisilamu kwaraye kubaye ku munsi wo kwizihiza Irayidi.

Yagize ati: “ Umwanzi yaduteye ku butaka bwacu. Gutera Ambasade ni ugutera igihugu ubwacyo”.

Avuga ko ibyo Israel yakoze ari ikosa izazira uko bizagenda kose.

Ibi byatangarijwe mu Biro Ntaramakuru bya Iran byitwa IRNA.

Hagati aho ariko ntacyo ubutegetsi bw’i Yeruzalemu buratangaza kuri iki kintu.

Umujinya wa Israel kandi uterwa n’uko Hezbollah ihora igaba ibitero kuri Israel ikabikora ishyigikiwe na Iran.

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel witwa Israel Katz avuga ko “Iran nitera Israel ibikoreye ku butaka bwayo, Israel yo izatera Iran iyisanze iwayo”.

Iran yongeyeho ko Ambasade zose za Israel aho ziri ku isi zidakwiye kwiringira umutekano na muke.

Byavuzwe na Gen Rahim Safavi washinzwe kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran zirinda abakomeye.

Amerika izatabara Israel

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yaraye abwiye abanyamakuru bari baje mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida ko igihugu cye kizakomeza kuba inshuti magara ya Israel.

Biden avuga ko Iran nihirahira igatera Israel, Amerika izayitabara itazuyaje cyangwa ngo igire undi igisha inama.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika kitwa The Bloomberg cyanditse ko amakuru y’ubutasi kivana muri Iran yemeza ko iki gihugu cyamaze kwitegura intambara, ahasigaye hakaba ari ukuzumva ngo yatangiye.

Iby’uko izaba byo ngo ntibigishidikanywaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version