M23 Yafashe Imodoka Z’Intambara Za SADC

AFC/ M23 ivuga ko yafashe imodoka z’intambara z”ingabo za SADC zagiye muri DRC kurwana ku ruhande rwa Guverinoma.

Izi ngabo ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri X umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka avuga ko taliki 30 Gicurasi, Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, Abacanshuro, Wazalendo n’Ingabo z’Uburundi zagabye ibitero ku basivili.

Itangazo yasohoye rivuga ko ibyo bitero byaguyemo abasiviri 10, hakomereka bamwe n’abaturage benshi bava mu byabo nyuma y’uko ibisasu by’umwanzi biguye mu ngo zabo.

Rikomeza rigira riti ” ARC/AFC yatabaye nk’uko biri mu nshingano zayo zo kurinda abasivili, isubiza inyuma ihuriro ry’ingabo z’umwanzi nyuma yo gusenya imodoka zaryo z’intambara (APCs). Twanafashe APCs ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.”

M23 ivuga ko ibabajwe n’uko Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa rikomeje gushyira intwaro mu nkambi z’impunzi cyane cyane iya Mugunga, kandi bihabanye n’amategeko Mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version