Ngirente Yatashye Uruganda Rw’Inyange Rukora Amata Y’Ifu

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatashye uruganda rukora ifu mu mata ruri mu Karere ka Nyagatare ahitwa Rutaraka.

Ni uruganda rwubatswe  mu Cyanya cy’Inganda cya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, rukazatunganya amata angana na litiro 500,000 z’amata ku munsi, azaturuka mu turere dutandukanye.

Ni uruganda rwa Inyange Industries.

Mu mwaka wa 2021 mu Karere ka Nyagatare hari inzuri 7,520 ziri ku buso bwa hegitari 68,284, n’amakusanyirizo y’amata 16 yakiraga amata ari hagati ya litiro 100,000 na litiro 87,000 mu gihe cy’imvura na Litiro 45,000 mu gihe cy’izuba ari nayo mpamvu aborozi bagirwa inama yo korora inka z’umukamo no kugira ibiribwa by’inka no mu gihe cy’izuba kugira ngo umukamo udahindagurika.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version