Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Bashyingura Mu Butaka Bukomeye Nk’Urutare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngoma: Bashyingura Mu Butaka Bukomeye Nk’Urutare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2023 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma hari abaturage babwiye itangazamakuru ko bashyingura ababo mu mwobo muto cyane kubera ko ubutaka bw’aho irimbi riri ari urutare. Babiterwa n’uko nta rimbi Akarere kabashakiye kandi n’ubutaka bw’aho batuye bukaba bukomeye.

Impungenge bagejeje ku itangazamakuru ni uko iyo imvura iguye bahangayikishwa n’uko imibiri y’ababo izangirika uko ibihe bizagenda bisimburana n’ibindi.

Basabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Jarama n’ubw’Akarere by’umwihariko ko babafasha kwimura iriya mibiri hakiri kare.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu ba FLASH RADIO/TV ati: “ Ni ahantu ku rutare. Hari igihe ucukura ahantu bikanga ukongera ugacukura na hariya. Iyo bucyeye imvura ikagwa igateza isuri ugasanga isanduku yanamye.”

Undi avuga ko ahantu bahawe ngo bashyingure ari ahantu hakomeye, h’amabuye n’urutare k’uburyo kuhacukura ngo ubone umwobo uhagije wo gushyinguramo umuntu wawe bidashoboka.

Avuga ko niyo bishobotse ko babona umwobo, uwo mwobo uba ari mugufi bityo hakaba ikibazo cy’uko umunsi imvura yaguye ari nyinshi cyane izashyira imva ku karubanda.

Basaba Leta kubashakira irindi rimbi riri ahantu horoshye.

Hari n’abanzuye ko bazajya bashyingura ababo mu ngo zabo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard  yavuga ko bagiye gushaka umuti w’iki kibazo.

Ati: “ Inama njyanama yasabye Komite nyobozi gukorana na servisi y’Akarere ya One stop center kugira ngo bajye mu Murenge wa Jarama, bashake aho abaturage bagomba kubona irimbi byanze bikunze.”

Avuga ko bigomba gukorwa mu rwego rwo gukura abaturage mu ‘ikosa ryo gushyingura mu ngo.

Abaturage basaba Leta kubumva.

Umurenge wa Jarama utuwe n’abaturage 30,000.

TAGGED:AbaturagefeaturedImvaIrimbiNgomaUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana: Polisi Yafashe Uwaje Gusuzumisha Ikinyabiziga Yasinze
Next Article Beretse Umuyobozi Wa IMF Imishinga Irengera Ibidukikije Bahanze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?