Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu n’aho bafatira amafunguro mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu TCC.
Ibikoresho byose byari mu buraro( dortoir) bw’abana byakongotse.
Ishuri rya Musamvu riri mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benȏit, yemereye itangazamakuru iby’iyo nkongi.
Ibikoresho by’aho abanyeshuri b’abahungu barara nibyo byibasiwe naho iby’aho barira byarokowe bidahiye.
Icyumba abanyeshuri bararagamo cyarimo ibyumba 72, gitifu akemeza ko ibyari biri muri iriya nyubako nta na kimwe cyakuwemo ari kizima.
Avuga kandi ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi.
Amahirwe yabonetse ni uko iyyi nkongi yadutse abanyeshuri bari mu masomo.
Polisi yatabaye izimya umuriro utaraguka ngo ugere no mu zindi nyubako.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo avuga ko bari gukorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa ngo abanyeshuri babone ibikoresho by’ibanze, bakomeze amasomo nta nkomyi.
Yabwiye IGIHE ati “Ababyeyi bafite abana kuri iri shuri twababwira ko nta mwana n’umwe wari uri muri iyi nyubako wahiriyemo. Ubu turi kumwe n’izindi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa tugiye kureba uko babona bimwe mu bikoresho by’ibanze kugira ngo ubuzima bukomeze bakomeze amasomo.’’
Guhera mu Ukwakira kugeza ubu, mu Rwanda hari kuvugwa inkongi zikomeye zimaze gutwika ibintu bifite agaciro kabarirwa muri za miliyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi iherutse gutangiza ubukangurambaga bw’uko abantu bakumira kandi bakazimya inkongi bakoresheje ibikoresho bibari hafi, ubutabazi bukaza gusanga hari ibitarafatwa.

