Ngombwa Wahimbye Indirimbo 100 Agiye Kurega Abaziyitirira

Timothée  Ngombwa ni umwe mu bantu bahimbye indirimbo nyinshi kuko yemeza ko zirenga 100 zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Izo zirimo  nka Ziravumera, Ziganjamarembo, n’izindi.

Aherutse gutangariza bagenzi bacu ba  Kigali Today ko nyuma y’igihe kirekire arwaye, yakize akaba agiye guhagarukira kuvuganira uburenganzira afite ku bihangano bye.

Ngombwa yahoze ari umuyobozi w’Itorero ry’Intare, avuga ko kubera impanuka yari yaramuzahaje, ataherukaga ubuhanzi cyangwa ngo akurikirane uburenganzira bwe ku bihangano byamuvunnye.

- Advertisement -

Ati: “Babonye ndwaye baraprofita (babyuririraho). Uwitwa Ruhamyamiheto yafashe indirimbo yanjye yitwa Ziganjamarembo ayijyana muri studio ayicuranga nabi birambabaza cyane”.

Indi ndirimbo ye yamamaye cyane ni Ziravumera, yahimbiye muri Uganda mu 1993 urugamba rwo kubohora u Rwanda rurimbanije.

Avuga ko iyo ndirimbo yaje gusubirwamo na Massamba Intore ku buryo benshi bari bazi ko ari iye bwite.

Ngombwa yavuze ko nta kibazo amufiteho kuko we yaje kubyemera mu ruhame ko ari iya Ngombwa.

Ati: “We ni inshuti yanjye nta kibazo, kandi arabyemera azi ko ari njye wayihimbye aranabivuga. Nari inshuti ya Se,  cyane nta kibazo mfitanye na Massamba; ubundi mba naramwishyujeariko kubera ko ari umwana wanjye nanjye nirereye nta kibazo.”

Icyakora ngo hari abandi bazikoze agiye kurega.

Ngombwa Timothée w’imyaka 78, yavukiye ahitwa mu Ndorwa aho Se yatwaraga ku ngoma ya Rudahigwa ahahoze ari muri teritwari ya Byumba.

Nyuma iwabo baje kwimukira ku Kicukiro ya Kigali ariko mu mwaka wa 1960 bahungira muri Uganda bamarayo imyaka ine.

Baje kwimukira  mu Burundi baciye muri Tanzania, aho baturutse bataha mu  Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatangiye ubuhanzi ari mu mashuri abanza i Byumba, akaba anemeza ko ari we wahimbye indirimbo ya mbere y’ikipe y’umupira w’amaguru ya Byumba ahagana mu 1958.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version