Abanyarwanda B’i Kigali Bakoresha Icyongereza Kurusha Ikinyarwanda

Inteko y’igihugu y’Ururimi n’Umuco itangaza ko Abanyarwanda b’i Kigali iyo bahuriye hamwe( mu nama cyane cyane) Icyongereza ari rwo rurimi bakoreshwa cyane.

Kihariye 42.6%, nyuma hagakurikiraho Ikinyarwanda gifite 15%, Igifaransa 4% n’aho Igiswayile kikagira 1.2%.

Kuri X y’iyi Nteko havuga ko uretse ibivugirwa ahahurira abantu benshi byiganjemo Icyongereza, no mu byandikwa ni uko bimeze.

Bivuze ko mu nyandiko za Leta, ibyapa, ku miti, ku matangazo agenewe abaturage akanyuzwa mu itangazamakuru yanditswe n’ibigo bya Leta(press releases) n’ibindi nk’ibyo nabyo biba byanditswe mu Cyongereza.

- Advertisement -

Ndetse ngo ku byandikwa ahahurira abantu benshi, kiri ku rugero rurenga 40% mu gihe izindi ndimi zo nta rugera no kuri 20%.

Ibi biri mu Mujyi wa Kigali ahiganje intiti kandi nizo zikora igenamigambi na politiki zose zireba igihugu.

Mu isesengura rya bamwe mu baganiriye na Taarifa, harimo ko niba hatabayeho kurinda Ikinyarwanda kandi bigakorwa n’abize, bishyira uru rurimi mu bibazo byo kuzakendera binyuze mu kwibagirana cyangwa mu kuvangwa n’izindi ndimi bigakora urundi rurimi.

Hari ubwo Perezida Paul Kagame yigeze gucyaha abayobozi muri rusange n’abayobozi bakuru by’umwihariko ngo bajye bakoresha Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza cyangwa urundi rurimi birinda kuzivanga.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kwirinda kuvanga indimi kandi baba bavuze ururimi runaka, bakirinda kuruvanga n’urundi kandi bakaruvuga mu kibonezamvugo n’inyunguramagambo biboneye.

Amb Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Ururimi n’umuco
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version