Ngororero: Aravugwaho Kwica Umugore We Bapfa Ingurube

Mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kavumu hari amakuru avuga ko umugabo witwa Nzamurambaho yishe umugore we witwa Gakuru Janvière amukubise umuhini n’ibuye mu mutwe. Amakuru twamenye ni uko mu minsi ishize uyu mugore yagurishije ingurube umugabo we atabizi.

Bari batuye mu Mudugudu wa Kaziba, Akagari ka Gitwa.

Umugore wishwe yari afite imyaka 32 y’amavuko kandi asize abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka 12 , umwana muto akagira imyaka ine.

Babanaga kandi mu buryo bukurikije amategeko nk’uko hari umuturanyi wabo wabibwiye Taarifa.

- Advertisement -

Mu minsi ishize, Gakuru Janvière yagurishije ingurube umugabo we atabizi, aho abimenyeye birabateranya.

Nyuma yo gutongana bigakomera, umugore yarahukanye ajya iwabo mu Kagari ka Akamurinzi kari mu Murenge wa Kavumu muri Ngororero.

Bidatinze, Nzamurambaho yagiye kumucyura, undi arataha ariko ntarare ku buriri bumwe n’uwo bashakanye.

Umugore yararanaga n’abana be.

Amakuru dufite kandi avuga ko umugabo we yamwishe amusanze ku buriri aho yari aryamanye n’abana.

Urupfu rw’uyu mugore abaturage batubwiye ko rwabaciyemo igikuba kuko nta makimbirane bari basanzwe  bazi muri ruriya rugo.

Ikindi ni uko bombi( umugabo n’umugore) batanywaga inzoga, bityo ngo umujinya wateye uriya mugabo kwica uwo bashakanye ukaba watangaje kandi ukanga benshi.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze bageze aho byabereye bakoresha abaturage inama barabahumuriza.

Abana b’uyu muryango bajyanywe mu muryango wa Se kugira ngo ubabungabunge.

Uvugwaho kwica umugore we, yahise acika, ubu ari gushakishwa ngo agezwe mu butabera.

Muri aka Kagari kandi mu mwaka wa 2021 nabwo umugabo yishe umugore we amuziza ko ‘yamucaga inyuma.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version