Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngororero: Batwara Amatungo Mu Modoka Z’Abagenzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ngororero: Batwara Amatungo Mu Modoka Z’Abagenzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2025 3:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inkoko mu modoka. Ifoto@BBCNews Gahuza
SHARE

Abagenda Ngororero bajya cyangwa muri Rubavu bavuga ko babangamiwe n’uko hari imodoka zitwarana abagenzi n’amatungo kandi ashobora kubanduza indwara.

Amatungo avugwa cyane kugendana n’abaturage ni inkoko kandi zikunze kurwara ibicurane by’ibiguruka, umusinziro n’izindi.

Uretse kwanduza abaturage izo ndwara, ayo matungo yanduza abagenzi.

Irindi tungo riteza abantu ibibazo ni inkwavu bavana mu gice kimwe bazijyana mu kindi kuzibaga cyane cyane muri Rubavu ahakunze gusohokera abasilimu bakunda inyama yazo.

Abacuruzi bo bavuga ko bigoye kubona ahandi batwara inkoko cyangwa inkwavu, bagahitamo gukoresha uburyo buboroheye.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko hari ubwo ajyana inyama z’inkoko cyangwa inkwavu i Rubavu akazishyira mu mifuka kugira ngo zigurishwe mu tubari.

Asanga nta bundi buryo  yabona yazijyanamo butari ubwo.

Yemeza ko ntawapfa kubona aho atwara inyama z’inkoko cyangwa inyama z’inkwavu nk’uko bimeze ku z’inka.

Ubuyobozi ntibwari bubizi…

Benjamine Mukunduhirwe akaba Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko icyo kibazo atari akizi, ariko agiye kugikurikirana neza akamenya ibyacyo.

Yemeza ko agiye gukorana n’abandi bakamenya uko giteye, ariko hagati aho yemeza ko bidakwiye ko amatungo agendana n’abagenzi mu modoka, yaba ari mazima cyangwa yabazwe.

Abavuzi b’amatungo bavuga ko iyo abantu babana n’amatungo bya hafi baba bafite ibyago byo kwanduzanya nayo indwara.

Ni indwara abahanga bita Zoonoses Diseases.

Ibicurane by’ibiguruka nabyo bikunze kwibasira inkoko, ubuganga n’izindi ndwara zigafata amatungo yuza kandi iyo atakingiwe aba ashobora kwanduza abayoroye.

Abatuye Ngororero bavuga ko hakwiye kurebwa uko abacuruzi bajya batwara amatungo mu buryo bwihariye kugira ngo atanduza abagenzi kandi n’abacuruzi bagakora akazi kabungura.

TAGGED:AbaturageimodokaInkokoInkwavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Hagiye Gushyirwaho Ingengabihe Yo Gutwara Abagenzi
Next Article Gakenke: Abaturage Baremeye Abaturanyi Barokotse Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?