Ngororero: Batwara Amatungo Mu Modoka Z’Abagenzi

Inkoko mu modoka. Ifoto@BBCNews Gahuza

Abagenda Ngororero bajya cyangwa muri Rubavu bavuga ko babangamiwe n’uko hari imodoka zitwarana abagenzi n’amatungo kandi ashobora kubanduza indwara.

Amatungo avugwa cyane kugendana n’abaturage ni inkoko kandi zikunze kurwara ibicurane by’ibiguruka, umusinziro n’izindi.

Uretse kwanduza abaturage izo ndwara, ayo matungo yanduza abagenzi.

Irindi tungo riteza abantu ibibazo ni inkwavu bavana mu gice kimwe bazijyana mu kindi kuzibaga cyane cyane muri Rubavu ahakunze gusohokera abasilimu bakunda inyama yazo.

- Kwmamaza -

Abacuruzi bo bavuga ko bigoye kubona ahandi batwara inkoko cyangwa inkwavu, bagahitamo gukoresha uburyo buboroheye.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko hari ubwo ajyana inyama z’inkoko cyangwa inkwavu i Rubavu akazishyira mu mifuka kugira ngo zigurishwe mu tubari.

Asanga nta bundi buryo  yabona yazijyanamo butari ubwo.

Yemeza ko ntawapfa kubona aho atwara inyama z’inkoko cyangwa inyama z’inkwavu nk’uko bimeze ku z’inka.

Ubuyobozi ntibwari bubizi…

Benjamine Mukunduhirwe akaba Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko icyo kibazo atari akizi, ariko agiye kugikurikirana neza akamenya ibyacyo.

Yemeza ko agiye gukorana n’abandi bakamenya uko giteye, ariko hagati aho yemeza ko bidakwiye ko amatungo agendana n’abagenzi mu modoka, yaba ari mazima cyangwa yabazwe.

Abavuzi b’amatungo bavuga ko iyo abantu babana n’amatungo bya hafi baba bafite ibyago byo kwanduzanya nayo indwara.

Ni indwara abahanga bita Zoonoses Diseases.

Ibicurane by’ibiguruka nabyo bikunze kwibasira inkoko, ubuganga n’izindi ndwara zigafata amatungo yuza kandi iyo atakingiwe aba ashobora kwanduza abayoroye.

Abatuye Ngororero bavuga ko hakwiye kurebwa uko abacuruzi bajya batwara amatungo mu buryo bwihariye kugira ngo atanduza abagenzi kandi n’abacuruzi bagakora akazi kabungura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version