Ni Igisebo Kuri Nyagatare Kuba Ifite Abana Bagwingiye-Tito Rutaremara

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Tito Rutaremara aganira na RBA kuri iki kibazo.

Komiseri ushinzwe Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, asanga biteye igisebo kuba mu Karere ka Nyagatare hari 27% by’abana bagwingiye.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere ku italiki 18, Gicurasi(5) 2026 ubwo muri aka Karere  habaga Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abantu 700.

Kuri Rutaremara, ntibikwiye ko Akarere ka Nyagatare kagira umubare w’abana bangana gutyo bagwingiye kandi gasanzwe kazwiho kugira amata no kweza imyaka ku kigero gifatika.

Ati: “ Ahantu nka Nyagatare ntihakwiye kuba  bafite igwingira rya 27%. Rwose ni igitutsi kuri bo, ntabwo bari bakwiye kuba bafite abana bagwingiye kuri uru rwego.”

Tito Rutaremara avuga ko kimwe mu bishobora kuba bitera iki kibazo, ari inzoga zituruka aho yise hakurya zirimo kanyanga.

Indi mpamvu ni uko muri ako Karere hari umubare munini w’abangavu baterwa inda, bigatuma batangira kurera abana kandi nabo bakiri abana bityo kubitaho neza, bikabagora.

Nubwo ari uko bimeze muri rusange, Tito Rutaremara ashima ko hari Imidugudu irwanya igwingira n’inda ziterwa abangavu, kandi ikabikora neza.

Kuba hari ababishobora, bivuze ko n’abandi babishatse bahangana n’iki kibazo kandi bakagitsinda nk’uko uyu muyobozi w’Akanama ngishwanama k’inararibonye zigira inama Perezida wa Repubulika abyemeza.

Ikibazo cyo kugwingira mu Karere ka Nyagatare kirahangayikishije, nubwo hari gahunda zitandukanye zigamije kugabanya imirire mibi mu bana.

Raporo z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) zigaragaza ko Nyagatare iri mu turere dufite umubare munini w’abaturage bafite ubukene n’ibibazo by’imirire, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Bimwe mu bitera kugwingira muri Nyagatare harimo Imirire idahagije ku bana bato n’abagore batwite, amapfa ajya aterwa n’ihindagurika ry’ikirere bikagira ingaruka ku buhinzi n’ubworozi, kutagira ubumenyi buhagije ku mirire yuzuye igenerwa abana n’abagore batwite, ubukene mu miryango imwe n’imwe, indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’inda ziterwa abangavu.

Mu myaka ishize, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bashyizeho ingamba zo kugabanya iki kibazo mu bana zirimo kugaburirira abana ku mashuri, gukangurira abaturage gutera imboga no korora amatungo magufi, igi rimwe ku mwana kandi buri munsi,  gukurikirana imikurire y’abana bato ku bigo nderabuzima no gukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku.

Ikindi gikunze gutera abana kugwingira ni inzoka zo mu nda kuko zinyunyuza ibyo abana baba bagaburiwe, zigatuma bitabagirira akamaro ngo babyibuhe.

Minisiteri y’ubuzima ikorana n’abajyanama b’ubuzima mu guha abana ibinini by’inzoka, kubapimisha ibiro, kubaha indyo yitwa ‘Ongera’ iba igizwe n’intungamubiri zikomatanyije.

Akarere ka Nyagatare mu ncamake:

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu dutuwe cyane.

Aka Karere ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba, kakagira Imirenge 14, Utugari 106 n’Imidugudu 628.

Ni Akarere gafite ubuso bwa kilometero kare 1,919, gatuwe n’abaturage 653,861( ni imibare yo mu mwaka wa 2022).

Aba baturage bari ku bucucike bw’abantu 373 ku buso bwa kilometero kare imwe.

Uretse ubuhinzi n’ubworozi, abatuye Nyagatare bakora indi mirimo ibateza imbere irimo ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo bukorerwa muri hoteli na pariki y’Akagera ikora kuri aka Karere, igakora ku Karere ka Gatsibo n’Akarere ka Kayonza.

Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge Nyagatare, mu Kagari ka Nyagatare.

Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n’Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu Burengerazuba, kagahana imbibi n’Igihugu cya Uganda mu Majyaruguru hamwe n’Igihugu cya Tanzania mu Burasirazuba.

Taarifa Rwanda iherutse gusohora inkuru icukumbuye yerekana ko inzoga zitujuje ubuziranenge ziri mu bituma imibereho y’abo muri Nyagatare na Gatsibo iba mibi.

Nk’uko Tito Rutaremara abivuga, ni ngombwa ko inzoga ka kanyanga cyangwa izindi zitemewe n’amategeko zikumirwa mu rwego rwo kurinda abaturage.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *