Ni Iki Cyateje Ibibazo Bya Murandasi Mu Rwanda No Mu Karere?

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwaB en Roberts wo mu kigo Liquid Intelligent Technologies yabwiye BBC ko rumwe mu ntsinga zica ku nkombe za Africa yUburasirazuba, ku Cyumweru mu gitondo rwacikiye muri 45km mu majyaruguru y’umujyi wa Durban muri Africa y’Epfo.

Iyo niyo mpamvu atanga yatumye internet ibura mu Burundi, mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.

Abatuye ibi bihugu bakomeje kwinubira ko internet igenda nabi cyane mu gihe abatanga serivisi zayo muri Africa y’Uburasirazuba nabo bari kwisegura ku bakiliya kubera iki kibazo.

MTN Rwanda yatangaje ko “ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afrika y’Iburasirazuba kitaracyemuka”.

Mbere y’aho yari yiseguye ku bakiriya bayo, ko irimo “gukorana n’ababishinzwe kugirango iki kibazo gicyemuke vuba”.

Ikigo Lumitel cyo mu Burundi cyabwiye abakiliya bacyo ko gikomeza gukora ibishoboka byose “kugira ngo internet nke ishobora kuboneka tuyisabikanirize abanywanyi bose”.
Gusabikanya mu Kirundi ni ‘gusaranganya’ mu Kinyarwanda.

Bagenzi bacu ba BBC banditse ko kugenda nabi kwa internet kuva ku ntsinga zica hasi mu nyanja ihuza aka karere n’ahandi ku isi ziciye muri Africa y’Epfo.

Muri Werurwe 2024, ikibazo cyabayeho ku bice bimwe bya Africa y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Tanzania niyo yahurikiye muri iki kibazo kuko murandasi yagabanutse ku kigero cya 30 % nk’uko ikigo Cloudflare Radar gikurikirana imikorere ya connexion ya internet kibyemeza.

Ibigo bitanga murandasi byo mu bice bitandukanye nka Safaricom muri Kenya byavuze ko “birimo guhura n’ikibazo”.

Airtel yo muri Uganda ni uko, MTN Rwanda nayo yatatse n’ibindi bigo ni uko.

Malawi, Mozambique na Madagascar nabyo byagize ibibazo nk’ibi.

Icyakora hari ikizere ko Murandasi iri bugaruke vuba kubera akazi kari gukorwa.

Hari intsinga zihuza Africa y’iburasirazuba n’Uburayi na zo zirahari kandi internet iragenda igaruka buhoro buhoro uko ‘data’ zigenda zicishwa kuri iyo migozi yindi.

Gusa BBC ivuga ko ‘data centres’ (ububiko bw’amakuru) za kompanyi nini nyinshi muri Africa y’Epfo zicisha kuri rwa rutsinga Eassy zagize ikibazo ari yo mpamvu byagize ingaruka zikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version