Ni ibikubiye muri Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku byahitanye abantu benshi mu Rwanda mu mwaka wa 2023.
Indwara zitandura zirimo kanseri, umutima na diyabete ndetse n’izindi nk’izo nizo zahitanye Abanyarwanda benshi mu mwaka wa 2023.
Imibare igaragaza ko 43% by’abapfiriye mu bitaro n’ibigo nderabuzima bazize indwara zandura, abagera kuri 46% bazira izitandura n’aho abandi 11% bazize izindi mpamvu nk’ibikomere n’imvune.
Mu mpfu zabereye mu ngo no mu miryango, izigera kuri 28.6% zatewe n’indwara zandura, 61.2% ziterwa n’indwara zitandura, mu gihe izindi 10.2% zatewe n’ibikomere n’imvune.
Ikindi kigaragara no uko mu mwaka wa 2023 ari bwo Abanyarwanda benshi bapfuye kuko mu mwaka wa 2019 hapfuye 23,771, mu mwaka wa 2020 hapfa 22,634, mu mwaka wa 2021 hapfa 19,797 mu gihe mu 2022 hapfuye 25,567.
Mu mwaka wa 2023 Intara y’Amajyaruguru niyo yaje ku isonga mu gupfusha abantu benshi kuko yihariye abagera kuri 8,271, Umujyi wa Kigali ukagira 7,818, Amajyepfo akagira 6,819. Abapfuye mu Burasirazuba ni 6,135, mu gihe n’aho abo mu Burengerazuba ni 3,509.
Akarere ka Gasabo niko kapfujije benshi kuko gafite abagera kuri 1,682, igakurikirwa na Nyagatare ifite 1,552 na Rubavu ifi
Akapfujije bake ni Nyanza ifite 755, Karongi ifite 769, na Ngororero ifite 797.
Iyi raporo igaragaza ko mu byahitanye Abaturanyarwanda benshi harimo indwara zitandura nka cancer, diabetes, indwara z’umutima, guturika kw’imitsi y’ubwonko n’indwara zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Hari abandi bahitanywe n’indwara nk’igituntu, umusonga, impiswi, malaria n’ibindi bibazo bishobora kwibasira ababyeyi mu gihe babyara na nyuma yaho.
Impanuka zo mu muhanda, kwiyahura n’ubwicanyi bukorerwa mu miryango nabyo byishe Abanyarwanda.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko abaturage bagomba kugira isuku no kwivuza ku gihe kugira ngo bibarinde imfu za hato na hato.