Inyubako Yo Kwita Ku Babyariye Mu Bitaro Bya Kibagabaga Igeze Kure Yuzura

Abubaka inyubako izaha ababyeyi serivisi mu bitaro bya Kibagabaga bavuga ko igeze kure yuzura.

Iyo nyubako iri kubakwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ububiligi mu kitwa Cooperation Belge.

Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga Enabel na Minisiteri y’ubuzima nibo bakurikirana iby’iyo nyubako.

Abubaka iyo nyubako bavuga ko niyuzura izaba ifite ikoranabuhanga ryo kwita ku bana bavutse igihe kitageze kandi ababyeyi babyaye bakaba bari kumwe n’abarwaza hafi yabo.

Ni inzu izaba igeretse gatatu kandi ikazaba ari ikitegererezo mu Rwanda mu gutanga serivisi zo gufasha ababyeyi babyaye.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibagabaga buvuga ko biriya bitaro nibyuzura bizaba inyunganizi nini mu gufasha ababyeyi babigana baje kubyara.

Ibi bitaro bizaba byuzuye mu mezi make asigaye

Bizaba bifite ibitanda 200 byo kwita ku babyeyi bahabyariye.

Mu mwaka wa 2025 muri Werurwe ni bwo izaba yuzuye.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ubwami bw’Ububiligi mu rwego rw’ubuzima bwari bumaze igihe kandi hari indi igomba kuzakomezamo ubwo bufatanye.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ubuzima Julien Niyingabira asaba abaturage kwitabira kugana ahari Ibikorwaremezo by’ubuzima byabashyiriwehp kugira ngo bibagirire akamaro.

Julien Niyingabira

Ati: “Abaturage bakwiye kugana ibyo bikorwa remezo kugira ngo bibagirire akamaro kuko nibo bishyirirwaho”.

Dr. Kiza Francois Regis uyobora agashami gashinzwe porogaramu zo kwita ku buzima by’ababyeyi n’abana mu mavuriro muri RBC , nawe avuga ko hari gahunda y’imyaka irindwi yari isanzwe ifitwe na Leta yo kwita ku bana n’ababyeyi.

Kugira ngo izo gahunda zose zigerweho byagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa barimo na Enabel nk’urwego ruhagarariye Ubwami bw’Ububiligi mu mishinga itandukanye.

Ashima ko ubwo bufatanye bwatumye ibigo nderabuzima bizamura urwego rwabyo, biva ku bigo bisanzwe bigera ku rwego rwisumbuye mu guha abagore batwite n’abana serivisi zigezweho.

Umuyobozi wari ruhagarariye Ambasade y’Ububiligi Laurent Preu d’Homme ashima umusaruro uva mu mikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’Ububiligi kandi akemeza ko iyo mikoranire izakomeza.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ububiligi muri uyu mujyo kandi watumye hagurwa inzu y’ababyeyi yo mu bitaro bya Muyanza mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.

Umuyobozi wabyo witwa Mediatrice Mutuyimana ashimira ababafashije kubyagura, akavuga ko byatumye ababyeyi babyarira ahantu hasa neza kandi hisanzuye.

Mutuyimana Mediatrice

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda y’ uko abana bavuka bakura ntawe upfuye kandi bikaba no kuri ba Nyina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version