Abayobozi mu Turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke bari ku gitutu cyo gusobanura aho amafaranga yo kubaka umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke yarengeye. Ni umuhanda Perezida Kagame yemereye abatuye muri iki gice mu mwaka wa 2017 kugira ngo boroherezwe m’uguhahirana.
Perezida Kagame yemereye bariya baturage uyu muhanda ubwo yiyamamazaga mu mbere y’amatora yabaye muri uwo mwaka, akanayatsinda.
Kuba Umukuru w’u Rwanda yarasezeranyije abaturage umuhanda ariko ntukorwe ni ikintu abayobora turiya turere n’abandi barebwaga n’iki gikorwaremezo bakwiye kubazwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi( RTDA) Bwana Imena Munyampenda aherutse kubwira bimwe mu bitangazamakuru ko nta mafaranga yari ahari yo kubaka ibilometero 68 bigize uriya muhanda.
Ndetse n’umushinga w’uko byari butangire kubakwa muri Kamena, 2022 ntiwatangiye kubera icyo Munyampenda yise ‘kubura amafaranga yo kubaka umuhanda.’
Icyakora icyo gihe yavuze ko Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije na Minisiteri y’imari bagiye gushaka amafaranga vuba na bwangu kubaka uriya muhanda bigatangira.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali Eng. Emmanuel Asaba Katabarwa aherutse kuvuga ko amafaranga yo kuzubaka uriya muhanda azakurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ni ukuvuga 2022/2023.
Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yigeze gusura Akarere ka Gakenke ngo arebe aho ibikorwa remezo muri aka karere anakomokamo bigeze.
Icyo gihe abayobozi b’aka Karere n’izindi nzego zirebwa n’iyubakwa ry’uriya muhanda bamubwiye ko ibyawo biri butangire bidatinze ariko igitangaje ni kugeza icyo gihe hari Miliyari Frw 10 zari zaramaze gushorwa mu isiza no gutunganya imiferege ariko nabyo abahanga babirebye basanze bidakomeye.
Dr Ngirente yabasabye ko bahita batunganya ibintu bakabishyira ku murongo, imirimo yo kubaka uriya muhanda igatangira mu buryo butaziguye kandi bwihuse.
Icyakora yatindijwe no kugenda ubundi ibintu biguma uko yabisanze!
Kubera ko imashini zari zararangije kuritagura imisozi no guca imigende ariko imirimo ikaza guhagarara, mu mpeshyi izuba ryatumye ivumbi riba ryinshi, ritumukira mu ngo z’abahaturiye.
Bamwe bavuga ko byabateye indwara z’ubuhumekero kubera ivumbi ryinshi kandi rya hato na hato.
Ni umuhanda ukoreshwa n’amakamyo azana cyangwa ajyana amabuye, umucanga n’ibindi bikoresho bitandukanye muri utwo turere.
Ukurikije uko ibintu bihagaze, ukareba uko abashinzwe iki gikorwa bitana ba mwana, ubona ko kugira ngo uriya muhanda uzubakwe ahari bizasaba ko Perezida wa Repubulika agira uwo abibaza cyangwa se akamwirukana!