Ghana: Abaturage Barasaba Perezida Wabo Kwegura Nta Mananiza

Abaturage ba Ghana baramukiye mu mihanda yo mu Murwa mukuru Accra basaba ko Perezida Akufo-Addo yegura. Baramushinja kunanirwa gushyira ubukungu bw’igihugu ku murongo none ibiciro byaratumbagiye.

Ifaranga rya Ghana rimaze gutakaza agaciro ku kigero cya 40% mu mwaka umwe.

Itakara ry’agaciro k’ifaranga rya Ghana iri Cedi ryatumye ibiribwa bihenda ku isoko ndetse n’ibikomoka kuri petelori birushaho guhenda.

Hari benshi mu baturage ba Accra batakigendasha imodoka zabo ahubwo batega moto.
Abaturage barigarambya basaba ko Perezida Addo agenda kuko ngo ashoboye.

- Advertisement -
Amafaranga yo muri Ghana bita ama Cedi

Ubu abigaragambya bamaze kugera mu bantu 1,000 bigabanyijemo amatsinda ari kwiyamamaza afite ibyapa byanditseho ngo ‘Akufo-Addo Must Go’.

Polisi iri kugerageza kubakumira uko ishoboye n’ubwo ari akazi katoroshye.

Mu Cyumweru gishize, Perezida Addo yabwiye abaturage be ko we na Guverinoma bari gukora uko bashoboye ngo bagarure ubukungu k’umurongo kandi ko bitazatinda.

Icyakora abaturage bo bashobora kuba barabonye ko ibyo avuga ari ukubikiza.

Banki y’isi itangaza ko kuba ubukungu bwifashe nabi muri Ghana ari ikibazo kitoroheye abaturage kuko n’ubundi basanzwe batunzwe n’amafaranga atarenze $2.15 ku munsi.

Mu kwigaragambya kwabo, abaturage baravuga bati: “ Turabirambiwe. Dufite zahabu, dufite ibikomoka kuri petelori, dufite manganese, dufite diyama. Ntacyo tubuze muri iki gihugu uretse ubuyobozi bwonyine nibwo tubura.”

Ghana ni kimwe mu bihugu by’Afurika bimaze igihe bifite ubuyobozi buhamye kandi buteza imbere abaturage kurusha henshi muri Afurika.

Ituwe n’abaturage barengaho gato Miliyoni  31 kandi ifite amabuye y’agaciro menshi arimo na zahabu.

Kubera Zahabu nyinshi, hari n’abigeze kuyita Gold Coast.

Kuva yabona ubutegetsi yipakuruye abakoloni b’Abongereza, Ghana yakomeje kuba igihugu gifite imiyoborere bamwe bavuga ko ari intangarugero mu karere iherereyemo ndetse na henshi muri Afurika.

Iki gihugu cyabyaye Koffi Anan wayoboye Umuryango w’Abibumbye kiri mu bihugu by’Afurika bifite amateka akomeye kuko yigeze kugira ubwami bwategetse ahantu hanani mu gice irimo ndetse no mu bituranye nayo .

N’ubwo isura ya Ghana ari nziza muri rusange, muri iki gihe iki gihugu gifite ubukungu  buri kugwa.

Buri kugwa cyane k’uburyo abahanga mu bukungu bavuga ko  bwaguye k’uburyo gifite n’umwenda wa Miliyari $38.

Akufo-Addo ari mu bibazo

Ifaranga rya Ghana ryataye agaciro ku kigero cya +40 % .

Ibi kandi  si ikibazo kizarangira vuba kubera ko igomba kwishyura uwo mwenda kandi igashora mu mishinga ituma ubukungu buzamuka ntibukomeze kugwa.

Ni akazi kagomba gukorwa na Minisitiri w’imari witwa Ofori-Atta.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya  Ghana iri gusaba umwenda ngo irebe ko yashora mu nzego z’ubukungu zabyara inyungu vuba kandi zigaha abaturage akazi.

Uwo mwenda Ghana iri kwaka ungana na Miliyari $3 ashobora kuziyongera.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, nirwo ruri gusabwa uwo mwenda.

Ikibazo ni uko hari bamwe mu bayobozi ba Politiki batumva kimwe na bagenzi babo ingano y’umwenda igihugu cyabo kigomba gufata.

Mu mpera za Nzeri, 2022 hari itsinda ry’abahanga bo muri IMF bagiye i Accra ngo baganire n’abayobozi b’aho icyakorwa ngo uriya mwenda utangwe ariko ku nyungu nto.

Hari abadepite bamwe muri Ghana basa n’abashaka kunaniza kunaniza Perezida Nana Akufo Addo.

Ni abo mu mashyaka akomeye nka Congrès national démocratique (NDC) badashaka ko imigambi y’iri k’ubutegetsi igerwaho uko yakabaye.

Ishyaka riri k’ubutegetsi ryitwa Nouveau parti patriotique (NPP).

Nana Akuffo Ado afite kandi ibibazo bishingiye ku ngingo y’uko mu gihe gito kiri imbere hari amatora y’Umukuru w’igihugu bityo akaba agomba kubyitwamo neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version