Abasore N’Inkumi Bari Kujya Mu Gisirikare Cya DRC Ku Bwinshi

Ni ibyemezwa n’Umuvugizi w’ingabo za DR Congo  Gen Syvain Ekenge. Yatangaje ko abasore n’inkumi bagera ku 2000 ari bob amaze kwiyandikisha ngo bajye mu ngabo za DRC. Avuga ko ari ubwitabire bwihuse kubera ko bibaye hashize iminsi hari itatu Perezida Tshisekedi abisabye abaturage be.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yatanze kuri uyu Gatandatu, Taliki 05, Ugushyingo, 2022, Gen  Sylvain Ekenge yavuze ko  kwinjiza urubyiruko mu gisirikare birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n’i Goma mu Burasirazuba bw’igihugu.

Yabivuze ari kumwe na  Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya.

Yagize ati: “Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha, i Goma honyine.”

Gen Ekenge

Ekenge yavuze ko ahantu hose hari ikigo ya gisirikare bahashyize n’ikigo cy’ijonjora, aho ababishaka bajya kwiyandikishiriza ngo bajye mu ngabo.

Abajya mu ngabo z’iki gihugu bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 25 y’amavuko.

Basuzumwa kandi niba bafite ubuzima buzira umuze haba ku mubiri ndetse no mu mutwe.

Uwize amashuri make agomba kuba yarize byibura imyaka ibiri ya nyuma y’amashuri abanza.

Abajijwe impamvu igisirikare avugira kitarisubiza Umujyi wa Bunagana, iminsi ikaba ibaye 150, Gen Ekenge yavuze ko ingabo ze zitari kurwanira mu gice gituwe n’abaturage benshi kubera ko inshingano ya mbere y’umusirikare ari ‘ukurinda umuturage.’

Ati: “Twasubiye inyuma by’amayeri y’urugamba mu kwirinda impfu zitari ngombwa.”

Yavuze ko mu 2012 ndetse no mu mwaka wa 2013 nabwo umutwe wa M23 yari wafashe Goma ariko iza kuhirukanwa bityo ngo no muri Bunagana n’aho bizaba ko.

Ati: “Nta santimetero [cm] n’imwe izasigara iriho inkweto z’umwanzi”.

Uyu musirikare yavuze ko u Rwanda ari rwo rwigaruriye hafi Teritwari yose ya Rutshuru harimo n’umupaka wa Bunagana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version