Niba u Rwanda Rushaka Guhaza Abarutuye Niruhinge Kijyambere

Gutunganya ibishanga byafashije mu kuzamura umusaruro w'abahinzi b'i Rwamagana

U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja kandi kitagira amabuye y’agaciro menshi cyane nk’uko bimeze ahandi. Gifite imisozi, ibibaya n’ibisiza kandi aho hose hari inzuzi n’imigezi ndetse n’ibiyaga bikikijwe n’urufunzo ndetse n’ubutaka.

Abenshi mu barutuye ni urubyiruko rufite hejuru ya 50% by’abaturage bose.

Uramutse urebye uruhare ubuhinzi bugira mu bukungu bwose bw’u Rwanda usanga rukiri ruto ndetse cyane.

Igice kinini kigizwe n’umusaruro uva muri serivisi n’ubukerarugendo.

- Kwmamaza -

Urubyiruko rw’u Rwanda ahanini rutekereza ko guhinga ari umurimo w’abakene kandi uvunanye.

Ku rundi ruhande nibyo kubera ko henshi bagihingisha isuka kandi bagasarura bike.

Kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa hari byinshi byakorwa.

Guhuza ubutaka aho bishoboka kandi bukuhirwa byaba intambwe nziza.

Ibi byajyanirana no guha abaturage ifumbire kandi abagize za Koperative bagahabwa inguzanyo za Banki kugira ngo bashore mu buhinzi bwa kijyambere.

Ubuhinzi bwa kijyambere bujyanirana no guhinga ahantu hanini hateguriwe igihingwa kimwe.

Icyakora n’ubuhinzi bukorewe ku buso buto bushobora kuvamo umusaruro mwinshi hashingiwe ku bwoko bw’icyabuhinzwemo n’agaciro kacyo ku isoko.

Abanyarwanda bariyongera .

Ibarurishamibare riheruka ryerekanye ko mu mwaka wa 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe n’abantu miliyoni 25.

Ubu ni miliyoni 13 zirengaho abantu bacye.

Bizasaba ko umusaruro ukomoka ku buhinzi u Rwanda rufite muri iki gihe wikuba inshuro 15 kuri hegitari imwe kugira ngo abazaba barutuye mu mwaka wa 2050 bazabe bihagije mu biribwa.

Ni ngombwa kuzirikana ko ubuso bw’u Rwanda bwo butaziyongera.

Hari raporo ivuga ko mu mwaka  wa 2050 ubuso buzaba buhingwamo mu Rwanda buzaba bungana na 12,433 km² .

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubutaka kivuga ko n’ubuhari muri iki gihe bwugarijwe n’imyubakire idakurikiza igishushanyo mbonera, abantu bakubaka ku butaka bugenewe guhingwaho.

Iyo batabwubatseho inzu zo guturamo, babwubakaho ibikorwa remezo bigatuma ibisekuru biri imbere bitazabona ahantu hahagije ho guhinga no kororera.

Hari umuyobozi wo mu  Mujya wa Kigali witwa Alfred Bizoza uherutse kubwira The New Times ko hari ibice by’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo biri kubakwaho kandi ubundi ari iby’ingirakamaro mu buhinzi.

Bizoza avuga ko hari n’ahandi mu Murenge wa Kimihurura hahoze urutoki ariko ubu hubatswe inyubako ngari.

Uyu muhanga mu by’ubukungu avuga ko aho ibintu bigeze muri iki gihe, ari ngombwa ko ubutaka buhari bwose bukoreshwa neza, bukera.

Ikoranabuhanga mu buhinzi rirakenewe cyane muri iki gihe kugira ngo abavuka n’abazavuka mu gihe kiri imbere batazabura aho bahinga inzara ikabanogonora.

Imibare ivuga ko ubutaka buhingwaho bungana na 47.2% ni ukuvuga ubuso bwa 12,433 km².

Ku buso bwose bw’u Rwanda, ubutaka bufite 60%(ubuhingwa ndetse n’amashyamba) n’aho amazi akagira 40%.

Kugira ngo Abanyarwanda bo mu mwaka wa 2050 bazabe barya bahage, bizasaba ko u Rwanda rubona ubundi butaka bungana na kilometero kare 103,000 kandi ibi ntibishoboka.

Ubundi buryo( bwo burashoboka) ni ukuzamura umusaruro wera kuri hegitari imwe ukikuba inshuro 15.

Muri rusange, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda ni akazi kazamara igihe kirekire, gasabe ishoramari riremereye haba mu kubaka ubushobozi bw’abahinzi ndetse no kubona ibikoresho bikenewe byose muri aka kazi.

Gukomeza guhingisha isuka no gutegereza ko imvura igwa, ntaho byazageza ubuhinzi bw’Abanyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version