Ibiherutse Kuba Kuri Amerika Byashimishije Abashinwa

Ni ibyemezwa na bimwe mu binyamakuru bw’i Washington. Byemeza ko kuba hari amabanga Amerika yibwiraga ko ibitse neza ahantu hagerwa n’abantu mbarwa ariko bikarangira agiye ku karubanda, byabaye inkuru nziza ku Bushinwa.

Mu minsi mike ishize, abashinzwe kurinda amabanga ya gisirikare y’Amerika batunguwe no kubona inyandiko zirenga 100 zirimo interuro n’amafoto asobanuwe neza, yerekana imikoranire ya Amerika na Ukraine mu ntambara iki gihugu kiri kurwana n’u Burusiya zishyirwa ku mugaragaro.

Kuba amabanga y’Amerika yaragiye ku karubanda mu buryo itateganyaga, byatumye ab’i Beijing bishima kubera ko babonye ko Amerika nayo ifite intege nke no mu rwego rukomeye nk’urw’umutekano w’igihugu n’amabanga yacyo.

The Bloomberg yanditse ko uko byaba byaragenze kose ndetse n’icyo Amerika yaba yarakoze ngo ivumbure uwatanze ariya mabanga, ibyabaye byeretse isi ko Amerika nayo ifite ibyuho mu byo ikora.

- Advertisement -

Tugarutse ku byerekeye umubano w’u Bushinwa n’Amerika, Perizida w’u Bushinwa amaze iminsi ari mu ntsinzi nyinshi.

Nyuma yo gusurwa na Perezida Emmanuel Macron amuzaniye ubutumwa bw’uko yafasha mu kuba umuhuza hagati ya Putin na Zerensky, Macron yaganiriye na Xi, uyu nawe agira icyo amutuma ku bandi Banyaburayi.

Yamusabye kuzumvisha bagenzi be ko guhora bakorera mu kwaha kw’Amerika ari bo bihombya.

Macron yaramwumviye  ndetse ubwo yageraga i Paris yaganiriye na Politico ayibwira neza neza ibikubiye mu butumwa Xi yari yamutumye ku Banyaburayi.

Abanyaburayi n’Abanyamerika muri rusange batunguwe kandi barakazwa n’ubwo butumwa.

Uyu mujinya wabo wabaye isoko y’ibyishimo mu bakozi ba Perezidansi y’u Bushinwa kubera ko yari intsinzi muri Dipolomasi yabwo.

Macron yabwiye abandi Banyaburayi ko badakwiye kwiteranya n’u Bushinwa bapfa ikitwa cya Taiwan kubera ko Amerika iboshya.

Indi ntsinzi abahanga bavuga ko u Bushinwa buri gutsinda Amerika ni uko Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva yasuye ibiro by’ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abashinwa kitwa Huawei Amerika isanzwe yarafatiye ibihano.

Nyuma yo gusura uru ruganda, Da Silva azahura na Perezida Xi baganire ku cyakorwa ngo intambara yo muri Ukraine ihagarare.

Tugarutse ku by’inyandiko 100 z’ubutasi bw’Amerika muri Ukraine no ku mubano wayo n’inshuti zayo zirimo na Israel, The Washington Post yanditse ko hari umusore muto ufite mu myaka 20 y’amavuko ukekwaho kugera kuri ariya makuru kandi akayatangaza nyuma yo guhabwa amadolari ataratangazwa umubare.

Icyakora iperereza rirakomeje…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version