Niba Ushaka Amajyambere, Teza Imbere Inganda- Min Ngabitsinze

Minisitiri Jean-Chrysostome Ngabitsinze ushinzwe ubucuruzi mu Rwanda avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere mu buryo burambye ari ngombwa ko kigira inganda zikora byinshi.

Icyo gihugu gikenera bike biturutse hanze, ahubwo kihahohereza byinshi kuko kiba kibyihagije ho.

N’ubundi abahanga mu bukungu bavuga ko ikinyuranyo cy’igihugu gikize n’igikennye ari umusaruro mbumbe ukivamo, uwo ukaba ari igikomatanyo cy’ibyo buri muturage yinjiza ku mwaka biturutse muri serivisi, ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ubukerarugendo

Minisitiri Ngabitsinze wari umushyitsi mukuru mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali ihuje ba rwiyemezamirimo bakomeye muri Afurika yiswe Golden Business Forum, yabwiye abari bamuteze amatwi ko iterambere risaba ko igihugu kigira inganda zikora kandi zigakomeza gukora byinshi.

Ati: “ Tugomba gukora byinshi mu nganda zacu, tugakora byinshi kandi kenshi. Niyo mahitamo yonyine dufite.”

Yasabye ba rwiyemezamirimo n’abandi bitabiriye iriya nama yiswe Golden Business Forum (GBF 2023) kuzaganira uko iryo terambere ry’inganda ryagerwaho kandi bakanoza n’uburyo bwo gucuruzanya binyuze ku isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ‘icuruzanya’ hagati y’ibihugu by’Afurika ryakongerwamo imbaraga ariko ntiryibagirwe no gukorana n’abacuruzi b’ahandi ku isi.

Umunyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabwiye abitabiriye iriya nama ko undi muvuno wo guteza imbere Afurika ari ukuzamura urwego rw’inganda nto n’iziciriritse.

Ngo nizo zituma ubukungu bugera ku bantu b’ingeri nyinshi,  bakazamura imibereho yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version