Niba Ushaka Gukoreshereza Ibirori Iwawe, Banza Ubimenyeshe Gitifu

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye amabwiriza azagenga ibirori bibera mu ngo birimo  Gusaba no gukwa. Mbere y’uko biba, ababiteguye bagomba kubimenyesha gitifu w’Akagari, akamenyeshwa igihe bizatangirira, igihe bizarangirira n’umubare w’abazabyitabira.

Inyandiko ikubiyemo ariya mabwiriza yasinywe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ibirori nka biriya bigomba kurangira saa mbiri z’ijoro mu turere tutari Gicumbi, Kirehe, Nyagatare, Karongi na Ngoma mu gihe muri utu turere ibirori bigomba kurangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikindi gikomeye kiri muri aya mabwiriza ni uko abayitabiriye bose bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’ibirori nyirizina.

N’ubwo bisa n’aho ibintu byose byakomerewe ngo bikore, icyorezo COVID-19 ntikiraranduka mu Rwanda kuko giherutse kwica abantu icyenda.

- Kwmamaza -
Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

Ikindi ni uko hari Abanyarwanda benshi batarakingirwa ngo bahabwe byibura urukingo rumwe, bityo bakaba  bafite ibyago byo kwandura cyangwa cyanduza abandi COVID-19.

Hari umugabo witwa Dany Rubibi ukorera i Rusizi uherutse kubwira Taarifa ko abakoresha umupaka wa Rusizi( Rusizi I na Rusizi II) bafite ibyago byo kuvana ubwandu bwa COVID-19 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakabukwiza mu Rwanda kubera ubuhahirane.

Ngo impamvu ibitera ni uko hari abumva ko kuba barakingiwe bibaha uburenganzira bwo kutambara agapfukamunwa, ntibahane intera…kandi hakaba ikibazo cy’uko abo bahahirana nabo muri DRC batirinda nk’uko bimeze mu Rwanda.

Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Karongi na Nyagatare niho hari benshi banduye ariko na Rusizi irugarijwe

Uturere twa mbere dufite ubwandu bwinshi mu Rwanda kugeza ubu ni Ngoma, Gicumbi, Nyagatare na Kirehe.

Mu ntangiriro za Nzeri, 2021, Minisitiri Gatabazi yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko bidatinze hagombaga gushyirwaho amabwiriza agenga ibirori mu ngo kugira ngo batarengera bakababa kwanduzanya COVID-19.

Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi

Icyo gihe yagize ati “Ngira ngo hari n’abibaza ibijyanye n’ubukwe, ko hazaba harimo inzoga, ese bitaniye he n’utubari? Ubukwe nabwo buragenzurwa. Turashaka no gushyiraho ndetse n’andi mabwiriza azegera abaturage, aho ubwo bukwe nabwo budakwiye kuba bumara amasaha menshi.”

Yavuze ko abandu badakwiye kujya mu bukwe guhera mu gitondo ngo bageze nimugoroba bakiri kumwe.

Minisitiri  Gatabazi yavuze ko hagomba gushyirwaho ingamba zo gutuma  ubukwe bugira amasaha bumara, amasaha abiri, atatu, abantu batagiye kwirirwa mu bukwe kugeza nimugoroba, hato ubukwe bukazamera nk’akabari.

Ubwandu bucye mu Rwanda muri iki gihe buri muri Kigali kuko abarenga 60% bahawe inkingo ebyiri, mu gihe abarenga 90% bafashe urukingo rumwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version