U Rwanda Rwageze kuri 21% Mu Gukingira COVID-19 Abaturage Bateganyijwe

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igeze kuri 21% ikingira mu buryo bwuzuye abaturage miliyoni 7.8 byateganyijwe ko bazahabwa urukingo rwa COVID-19, mu gihe intego ari uko uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30%.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19, barimo abarenga miliyoni 1.5 bamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko mu baturarwanda 60% bazakingirwa hamaze gukingirwa 21%, bahwanye na 12.6% bya miliyoni 13 z’abaturage bose.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gukingira abaturage Covid-19, ariko urugendo rurakomeje.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Leta y’u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe kandi irashimira abafatanyabikorwa bose badutera ingabo mu bitugu kugira ngo inkingo ziboneke kandi zigere ku baturage bacu.”

“Turateganya ko mu mpera z’uyu mwaka tugomba kuba tumaze gukingira abantu bagera kuri 30% by’abagomba gukingirwa.”

U Rwanda rumaze kwakira inkingo za COVID-19 zigera ku 3.658.310, zabonetse muri gahunda yo gusaranganya inkingo ya COVAX na gahunda ya AVAT yashyizweho n’Umuryango w’Ubumbwe bwa Afurika ngo hashakwe inkingo za Covid-19 zo kunganira iziboneka mu zindi gahunda.

Izindi nkingo zabonetse mu rwego rw’ubutwererane u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu, ndetse hari n’izaguzwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’lsi.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gukingira abaturage COVID-19 zatumye umubare w’abandura icyo cyorezo ugabanuka uva ku 10% mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2021 ubu ukaba ugeze munsi ya 3% muri Nzeri uyu mwaka.

Ibyo byatumye hari ibikorwa byongeye gufungurwa mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, ari nako dukomeza imbaraga mu bikorwa byo kwirinda iki cyorezo kugira ngo kitaduca mu rihumye.

Yakomeje iti “Leta y’u Rwanda izakomeza gushakisha inkingo zikenewe kugira ngo dukingire abaturage benshi bashoboka.”

Muri iyo gahunda hifashishwa inkingo zitangwa inshuro ebyiri za Pfizer, AstraZeneca na Sinopharm, na Jonson & Johnson ihabwa umuntu inshuro imwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version