Niger: Abaturage Bigabije Ambasade Y’Ubufaransa, Batsika Ibendera

Mu rusaku rw’amagambo yumvikanamo umujinya, abaturage b’i Niamey mu Murwa mukuru wa Niger bigabije Ambasade y’Ubufaransa bamena inzugi ngo bayinjiremo. Baje kubona ibendera ry’iki gihugu barangije bararishumika.

Ababikoze ni abashyigikiye ihirikwa rya Perezida Bazoum uherutse kuvanwa k’ubutegetsi na bamwe mu bamurindaga.

Ibi babaye hashize igihe gito Abanyaburayi batangaje ko bacanye umubano na Niger.

Abagenzura ibintu n’ibindi bavuga ko ibiri kubera muri Niger byatewe n’imyitwarire Ubufaransa bugaragaza ku bihugu bwahoze bukolonije.

- Advertisement -

Bavuga ko abaturage b’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba barambiwe politiki ya ‘Ndio Bwana’.

Muri Niger Ubufaransa buhasanganywe abasirikare 1,500.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version