Niger Yategetswe Gusubiza Ibyangombwa Abanyarwanda Umunani Yakiriye

Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rwategetse Niger gusubiza Abanyarwanda umunani ibyangombwa byabo, bakongera kwidegembya aho kubaho bafungiwe mu nzu.

Ni abantu barimo abarangije ibihano bakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpamabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abagizwe abere ariko ntibahitemo gutaha mu Rwanda.

Ni Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Protais Zigiranyirazo, Anatole Nsengiyumva, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi na Innocent Sagahutu.

Bakiriwe na Niger ku wa 5 Ukuboza 2021, nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’icyo gihugu ubu kiyoboye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, hamwe na IRMCT ku wa 15 Ugushyingo 2021.

- Advertisement -

Ni icyemezo ariko kitishimiwe n’u Rwanda, rwavuze ko byakozwe n’igihugu cy’inshuti, ku baturage barwo, rutamenyeshejwe.

Byatumye ku wa 27 Ukuboza 2021 Niger itangaza ko “ku mpamvu za dipolomasi”, abo banyarwanda bagomba kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi.

Bahise bitabaza IRMCT, maze ku wa 31 Ukuboza 2021 itangaza ko icyemezo cya Niger kinyuranyije n’amasezerano basinye, iyitegeka kugihagarika kugeza habonetse ikindi cyemezo.

Ku wa 4 Mutarama 2022 Niger yemeje ko yabemereye kuguma ku butaka bwayo mu minsi 30, kugira ngo Urwego rubashakire ahandi bajya.

Ibibazo bikomeje gukururana

Inyandiko za IRMCT zigaragaza ko ku wa 7 Mutarama 2022, Zigiranyirazo yatanze ikirego avuga ko uburenganzira bwe bw’ibanze burimo guhonyorwa.

Mu cyemezo cy’umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche cyo ku wa ku wa 14 Mutarama 2022, yavuze ko bariya banyarwanda umunani bavuze ko guhera ku wa 27 Ukuboza 2021 ubuyobozi bwafatiriye ibyangombwa byabo by’inzira, ku buryo ubu bafungiwe mu nzu zabo (house arrest).

Byongeye, ngo imbere y’inzu zabo hashyizwe abashinzwe umutekano bafite intwaro.

Ntagerura, Zigiranyirazo na Nteziryayo bagaragarije umucamanza ko biriya byemezo bibangamiye amasezerano yabimuriye muri Niger, bagasaba Urwego kugira icyo rubikoraho.

Banasabye ko bibaye ngombwa, Ubwanditsi bw’Urwego bukwiye kujya muri Niger cyangwa bukoherereza ababuhagarariye, kugira bakurikirane iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo kugeza ikibazo gikemutse.

Ni mu gihe ngo amasezerano yabimuriye muri Niger yateganyaga ko nibagerayo, bagomba kuba bahawe uburenganzira bwo gutura n’ibindi byangombwa bijyana mu gihe kitarenze amezi atatu.

Hanateganyijwemo ko igihe hari ikibazo kibaye, kigomba gukemurwa mu buryo bwumvikanyweho aho kuba ku bubasha bw’uruhande rumwe nk’uko Niger yabikoze.

Mu cyemezo cy’umucamanza, yavuze ko Niger igomba kubahiriza ariya masezerano uko yakabaye mu gihe hategerejwe icyemezo cya nyuma.

Ati “By’umwihariko, Niger igomba gukurikirana ko abantu bimuriweyo bafite ibibaranga byose kandi bagakomeza kwidegembya ku butaka bw’igihugu […], kugeza iki kibazo kibonewe umuti.”

Yanavuze ko bibaye ngombwa, kugenzura ko byubahirizwa byakenera ko umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ajya muri Niger mu buryo buhoraho.

Hari abasabye guhita bavanwa muri Niger

Umucamanza yanafashe icyemezo ku busabe bwatanzwe n’abarimo Ntagerura, Sagahutu, Muvunyi na Nsengiyumva, basabye ko bahita bavanwa muri Niger bakimurirwa mu kindi gihugu gitekanye cyangwa icyo bakwihitiramo.

Ntagerura we yasabaga ko bamufasha kuguma muri Niger cyangwa akajyanwa muri Tanzania cyangwa mu Buholandi.

Gusa umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yavuze ko icyemezo kibirukana muri Niger cyahagaritswe, bityo bagomba kuhaguma kugeza igisubizo cya nyuma kibonetse.

Muri icyo gihe ngo hagomba kubahirizwa ya masezerano yabimuriye muri Niger uko yakabaye.

Umucamanza yakomeje ati “Bityo ndabona nta mpamvu kuri uru rwego, yo gutegeka ko abimuriwe muri Niger bahita bahakurwa cyangwa ko bimurirwa mu kindi gihugu.”

Yavuze ko icyo cyemezo cyaba ari imburagihe kandi nta shingiro gifite.

Yasabye ko icyemezo gihagarika ukwirukanwa kwa bariya bantu muri Niger kigomba kubahirizwa kugeza habonetse igisubizo cya nyuma kuri iki kibazo, aho kuba mu minsi 30 nk’uko Niger yo ibivuga.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yiteguye kwakira aba baturage, ari bakomeye ku mugambi wabo wo kujya mu bindi bihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version