Polisi ya Nigeria yafunze abantu 100 ibaziza gutaha ubukwe bw’abasore babiri bo muri imwe muri Leta za Nigeria. Ni ubukwe bwabereye muri imwe muri Hoteli zo muri Leta ya Delta.
Tweet ivuga ku ifatwa ry’abo bantu, ivuga ko mu gihe gito kiri imbere bazerekwa
Ikinyamakuru kitwa Politics Nigeria kivuga ko amakuru gifite avuga ko bariya bantu bafungiwe kuri station ya Polisi y’iriya Leta iri ahitwa Asaba.
Polisi yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo imenye ko biriya byabaye, yabibwiwe n’abaturiye hoteli byabereyemo, ihita ihurura.
Amategeko ya Nigeria abuzanya imibonano hagati y’abahuje ibitsina kandi uhamijwe ibyo byaha ahanishwa igihano cy’imyaka 14 afunzwe.
Abaryamana bahuje ibitsina no mu Rwanda barahaba.
Baherutse gukorana inama nyungurabitekerezo n’itangazamakuru yabereye muri imwe muri Hotel ziri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo bashima Leta y’u Rwanda ko badahohoterwa.
Babwiye itangazamakuru ko bakwiye kumvwa ndetse byaba ngombwa bagahabwa ubuzima gatozi.
Icyakora Abanyarwanda muri rusange ntirabiyumvamo, gusa birinda kubahohotera nk’uko bigenda muri byinshi mu bihugu by’Afurika harimo n’ibiherereye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.